Ku cyumweru, muri Maroco abarenga 10,000 bakoze urugendo rwo kwigaragambya berekeza i Rabat bifatanya n’Abanyapalestine mu karere ka Gaza, bamagana intambara ihuje Hamas na Isiraheli.
Abigaragambyaga bari bahagarariwe n’itsinda ry’abamotari bashyigikiye ko intambara ya Palesitine yahagarara.Bakoze urugendo berekeza kuri Avenue Mohammed V.
Benshi mu bigaragambyaga bari bafite ibyapa byamagana isenya ry’ibitaro bya Palesitine no kwica inzirakarengane.
Bigaragambyaga banenga cyane ko Amerika ishyigikiye Isiraheli mu ntambara irwanamo na Hamas mu karere ka Gaza.
Intambara yabereye i Gaza yatangiye ku ya 7 Ukwakira nyuma y’igitero cyabayeho bwa Mbere mu mateka ku butaka bwa Isiraheli n’umutwe w’abayisilamu wa Hamas wahitanye Abisiraheli 1140 nk’uko abayobozi babivuga.
Minisiteri y’ubuzima muri Palestine ivuga ko ibikorwa byo kwihorera by’ingabo za Isiraheli byahitanye abantu 20.424.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2020, ubwami bwa Maroco bwagiranye umubano na Isiraheli mu rwego rwo kubungabunga umutekano.


