dsc_1100.jpg

Abanyeshuri 320 basoje amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Abanyeshuri 320 barimo 284 bigiye mu mujyi wa Kigali na 36 bo mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 23 Kamena 2023 basoje amahugurwa yo kunganira abacuruzi bambukiranya imipaka yateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ihuriro RWAFFA rigizwe n’abafasha abacuruzi kwinjiza ibicuruzwa kuri za gasutamo n’ihuriro ry’ibigo byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bishinzwe imisoro.

Komiseri wungirije wa RRA, Kabera Sam, yasobanuriye abanyamakuru ko mu masomo aba banyeshuri bize harimo ibijyanye n’ibiciro, igenagaciro, gufasha abacuruzi na serivisi zihabwa abakiriya, kandi ngo ni ingenzi kuko, ashingiye ku musaruro abababanjirije batanze, bigabanya amakosa yakorwaga mu mitangire y’izi serivisi kuri za gasutamo.

Kabera yagize ati: “Mbere tutari twatangira gushyiraho umurongo wo kubigisha, mu by’ukuri hari amakosa yagendaga avuka kubera gukora umwuga batamenyereye, bakica amategeko ajyane na douanes, bacika tariffs, ibyo byose rero barabihuguriwe ku buryo aho tugeze uyu munsi nta makosa tukibona ari hagati y’abacuruzi ndetse agaragara mu misoreshereze.”

Umuyobozi wa RWAFFA yatangaje ko aya mahugurwa ahabwa buri wese ushaka kwinjira muri uyu mwuga, kandi ko ari ngombwa kubishyiramo imbaraga mu gihe igihugu kigendera ku iterambere riyobowe n’ubumenyi. Ati: “Byagorana cyane gufata nk’umuntu kugira ngo umushyire mu mwuga adasobanukiwe cyangwa atazi na gato. Uyu ni umwuga ukorwa n’abanyamwuga, babyigiye, babisobanukiwe.”

Ndikumana Filipo uyobora umuryango w’abafasha abacuruzi bambukiranya imipaka kunyuza ibicuruzwa kuri za gasutamo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), avuga ko aya mahugurwa yaje akenewe muri aka karere kugira ngo izi serivisi zitangwe hubahirijwe amategeko.

Ndikumana yagize ati: “Ibi bihugu dusangiye akarere byabonye ko abantu bafasha abacuruzi kwinjiza ibicuruzwa byabo mu gihugu, cyane cyane abasabwa kwishyura imisoro kuri za gasutamo. Bari bakeneye kwiga neza kugira ngo bashobore gufasha abacuruzi kugira ngo n’amafaranga yinjira kuri za gasutamo no muri za douanes yinjire neza, mu mategeko ateguwe neza, ntihagire douane irenganya abacuruzi, ntihagire abacuruzi barenganya abo bakusanyiriza imisoro Leta.”

Umuhango wo gusoza iki cyiciro cy’amahugurwa watangiranye na gahunda yo kuyatangira kuri interineti (online program). Yitezweho gutuma umubare w’abanyeshuri bitabira uba mwinshi kurushaho ndetse n’abarimu babigisha ukiyongera.

dsc_1100.jpg

Aya mahugurwa abaye  mu Rwanda ku nshuro ya 7
Aya mahugurwa abaye mu Rwanda ku nshuro ya 7
dsc_1083.jpgdsc_1082.jpgdsc_1077.jpgdsc_1082.jpgdsc_1077.jpg
Umuyobozi wa RWAFFA
Umuyobozi wa RWAFFA
Komiseri wungirije wa RRA, Kabera Sam
Komiseri wungirije wa RRA, Kabera Sam
Ndikumana Filipo uyoboye umuryango w'abajyanama b'abacuruzi muri EAC
Ndikumana Filipo uyoboye umuryango w’abajyanama b’abacuruzi muri EAC
Abanyeshuri 320 ni bo basoje iki cyiciro cy'amahugurwa
Abanyeshuri 320 ni bo basoje iki cyiciro cy’amahugurwa
dsc_1047.jpgdsc_1045.jpgdsc_1044.jpgdsc_1042.jpgdsc_1040.jpgdsc_1039.jpg
Abanyeshuri batanze icyizere ko bazakoresha ubumenyi bahawe mu buryo bwa kinyamwuga
Abanyeshuri batanze icyizere ko bazakoresha ubumenyi bahawe mu buryo bwa kinyamwuga
dsc_1020.jpg
Umuhango wari ibirori kuko mu byawuranze harimo n'imbyino gakondo
Umuhango wari ibirori kuko mu byawuranze harimo n’imbyino gakondo
dsc_0996.jpgdsc_0986.jpgdsc_0982.jpgdsc_0972.jpgdsc_0970.jpgdsc_0963.jpgdsc_0954.jpg

Amafoto: Biregeya Justin

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *