Abanyeshuri b’Abarundi basaga 100 batakaje buruse zo kwiga mu Rwanda

Abanyeshuri basaga 100 b’Abarundi bigaga muri Kaminuza zo mu Rwanda batakaje buruse bishyurizwaga n’umugiraneza, Marguerite Barankitse binyuze mu kigo cye cyitwa Maison Shalom ku mpamvu zitaramenyekana.

Aba banyeshuri nk’uko SOS Media Burundi ibitangaza, bakiriye ubutumwa bwa imeli (e-mail) bubabwira ko ubufasha mu byo kwiga bahabwaga na Maison Shalom, bwahagaritswe. Gusa muri ubwo butumwa nta mpamvu ikubiyemo ivuga impamvu y’iki cyemezo.

Kuri iyi ngingo, SOS Media ivuga ko aba banyeshuri bakimara guhagarikirwa ubufasha, 10 muri bo bari mu 10 biyandikishije basaba gusubira iwabo mu Burundi. Haribazwa niba yaba ari politiki ya Gitega yo guha aba Barundi impamvu yo gutaha iwabo.

Barankitse yashinze Maison Shalom mu myaka 30 ishize, hagamijwe gufasha imfubyi n’abandi bakeneye ubufasha. Ubu bufasha yakomeje kubutanga ubwo mu 2015, Abarundi benshi bahungaga imvururu za politiki.

Maison Shalom yari isanzwe ifasha abanyeshuri b’impunzi kwiga mu byiciro bitandukanye harimo na kaminuza zigenga.

Umwe mu banyeshuri 10, Céleus Hatungimana, yahise atangira gusaba gusubira iwabo. Uyu ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yatunze agatoki Barankitse ko ngo yijanditse mu bintu byo gucyura impunzi.

Umuyobozi wa Maison Shalom, Richard Nijimbere yasoje imeli avuga ngo “ Tubifurije amahirwa masa mu gushaka uko mwasoza amasomo yanyu.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *