Mugihe amashuri mu Rwanda yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 akaba agomba kuzatangira mu kwezi kwa Nzeri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko irimo gutegura uburyo amashuri yigisha abafite ubumuga yazatangira mbere yaho.
Ni nyuma y’aho ababyeyi bafite abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bagiye basaba Minisiteri y’Uburezi ko bafashwa, aba bana bagasubira ku mashuri vuba kuko ngo bari gusubira inyuma mu myigire mugihe bamaze mu rugo batiga.
Indi mbogamizi aba babyeyi bagaragaje ni uko iyo bari kumwe n’aba bana mu ngo bibagora kubitaho bitewe no kutagira ubumenyi bwihariye mu kubitaho, mugihe ku mashuri yabo habaga hari abashinzwe kubitaho babihuguriwe bakanabatoza ubumenyi bw’ibanze no gukurikirana ubuzima bwabo muri rusange. Iki kibazo kandi ababyeyi bagihuriraho n’ibigo byigisha aba bana kuko nabyo bivuga ko basubiye inyuma mu myigire kuko kubigisha bisaba kubakurikirana umunsi ku wundi.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko bubera izi mpamvu, nubwo biteganyijwe ko umwaka w’amashuri muri rusange uzatangira mu kwezi kwa cyenda hari kurebwa uburyo amashuri yigisha abana bafite ubumuga yo atategereza icyo gihe. Amashuri yasabye guhabwa ubu bufasha yiganjemo ayo mu Mujyi wa Kigali nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine abivuga.
“Turashaka kureba abo bana kuberako bamaze igihe badakurikiranwa mu bijyanye n’ubuzima bwabo bakaba baradindiye. Muri iyi minsi rero turi kuganira n’ibyo bigo, aho abana bashobora gukomeza gufashwa bidategereje mu kwezi kwa cyenda.” Minisitiri Uwamariya.
Minisitiri Uwamariya yabwiye RBA, ko bari gutegura iyi gahunda bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima kuko hagomba no gupimwa abagomba kubafasha haba mu kubigisha no mu rwego rw’ubuvuzi.
Ubusanzwe amashuri yigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe agendera ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri asanzwe itangwa na Minisiteri y’Uburezi. Umwihariko w’aya mashuri ni uko aba banyeshuri bo baba bakurikiranirwa hafi n’inzego z’ubuvuzi kuko baba bafite ibibazo byihariye cyane cyane iby’imitekerereze n’iby’ubuzima.


