Abanyeshuri b’Abarundi bagera kuri 80% by’Abari boherejwe kwiga mu Bufaransa mu mwaka wa 2021 baravugwaho kuba barahisemo gusaba ubuhungiro ibyo kwiga bakaba babivuyemo none bikaba byaragize ingaruka ku banyeshuri bagombaga kujyayo mu mwaka w’amashuri wa 2022.
Amakuru urubuga Ubmnews rukesha ikinyamakuru Jimbere Magazine avuga, ikigo cyo mu Mujyi wa Toulouse gikurikirana ibijyanye n’urujya n’uruza, OFIII (office français de l-immigration et de l-integration) cyahise gifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo imfashanyo isanzwe ihabwa abasaba ubuhungiro muri iki gihugu. Ndetse abagiye basaba imfashanyo nyuma yaho ntabwo bayibonye.
Aya makuru anemezwa kandi na Fabrice Ndihokubwayo, usanzwe ukuriye ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Abarundi rutuye mu bihugu by’u Bufaransa, Espagne, Monaco na Portugal.
Avugana na Nijimbere Magazine yanenze abo banyeshuri bagenzi be b’Abarundi avuga ko bitwaye nabi kandi bihemukiye kuko ngo umaze kwiga ushobora guhabwa akazi mu Bufaransa aho ngaho nyine kandi byoroshye cyane, kandi ngo hari n’akazi kaba kagenewe abanyeshuri gusa ku buryo nta wundi muntu ugahabwa kubw’ibyo nta bibazo by’imibereho bari kuzagira.


