Abakoresha umuhanda Nyamagabe-Rusizi unyura muri iyi pariki,kwitwararika ku isuku n’umutekano kuko kutabyubahiriza bikomeje gushyira mu kaga urusobe rw’ibinyabuzima birimo.
Abari muri iyi modoka barerekeza i Kigali bavuye i Rusizi bavuga ko bazi uko bagomba kwitwararika mu rugendo rwabo mu gihe banyura muri Nyungwe.
Ariko, Koperative Nyungwe Cultural Village, isanzwe ifasha ba mukerarugendo mu bukerarugendo bushingiye ku muco muri iyi pariki ivuga ko bagitoraguramo za plastic, ibisigazwa by’ibiryo, ndetse n’abitumamo.
Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yatangije ubukangurambaga bwitwa “Nyungwe ikeye” burimo ubutumwa bureba abashoferi, abagenzi n’abandi bose bakoresha pariki nk’uko byasobanuwe na Ntihinyurwa Pierre umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza pariki n’abaturage.
Iyi nkuru dukesha RBA ivuga ko ubuyobozi buvuga ko niba nta gikozwe ngo ibi bikorwa bigabanuke ndetse birangire,nta kabuza ibinyabuzima birimo birakomeza kujya mu kaga.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu hari gukorwa ubushakashatsi buzamurikwa mu minjsi iri imbere ku mibare y’inyamanswa zaba zaragizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’abantu.
Ku 14 Ukuboza uyu mwaka Inama y’abaminisitiri yemeje ko iyi pariki isabirwa gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’Isi rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi,Ubumenyi n’Umuco(UNESCO).


