Kuri uyu wa kane tariki 24 Mata, abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, bakurikiranye ikiganiro ku bihe by’ingenzi byaranze amateka yabibye amacakubiri yaje kubyara Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’ingamba zijyanye no guhangana n’ingengabitekerezo yayo.
Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, mu gihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari gikubiyemo amateka y’uko Abakoloni babibye amacakubiri ashingiye ku moko mu banyarwanda, uko abanyapolitiki bigishijwe n’abakoloni bahaye imbaraga irondabwoko, Itegurwa rya Jenoside kuva mu 1990-1994, Ubukangurambaga bw’ikorwa rya Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Dr. Bizimana yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi byatangiye mu 1959 binyuze mu ivangura n’itotezwa ryakorwaga na Repubulika zariho icyo gihe byatijwe umurindi n’itangazamakuru, amadini, amashyaka ya politiki ndetse n’ingabo z’igihugu, aho mu mbwirwaruhame zitandukanye abayobozi bagiye bashishikariza abaturage gukora Jenoside.
Yagize ati ” Jenoside yari yarateguwe igihe kirekire uhereye ku mwaduko w’Abakoloni n’Abamisiyoneri kuko bari mu bagize uruhare mu gusenya u Rwanda binyuze mu kwigisha abanyapolitike uburyo bwo gukwirakwiza irondabwoko harimo n’itangwa ry’indangamuntu zerekana amoko n’ubukangurambaga bugamije gukwirakwiza urwango. Ibitangazamakuru birimo na Radiyo y’igihugu byagize uruhare runini mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango no guhamagarira abahutu kwica Abatutsi.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Kongera kubaka u Rwanda rwamaze igihe kirekire mu macakubiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni b’inzirakarengane bavukijwe ubuzima bazira uko bavutse, bisaba ingamba zigomba kubahirizwa.
Ati: “Mu ngamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside harimo; kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri, Gahunda ya Ndi umunyarwanda, itorero, ibiganiro bihoraho mu baturage no kubakangurira gusura inzibitso, ubushakashatsi no gucukumbura ibimenyetso kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, guhana by’intangarugero abagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gutegura abagororwa bagiye gutaha, Kunoza umubano n’amahanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye yashimiye Minisitiri Bizimana, ku bw’ikiganiro cy’ingirakamaro ku mateka n’ingamba zo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabagejejeho, asaba ko hategurwa uko iyi gahunda yakwigishwa no mu mashuri yose ya Polisi y’u Rwanda, kugira ngo na bo bazagende babyigisha mu yandi mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda kuko biri mu murongo ujyanye n’inshingano za Polisi zo kwimakaza ubumwe n’ubutabera n’umutekano.


