Abapolisi bo mu mutwe udasanzwe ushinzwe gutabara aho rukomeye basoje imyitozo

​Abapolisi b’u Rwanda 186 bo mu mutwe wayo udasanzwe ushinzwe gutabara aho rukomeye, ku itariki ya 18 Gashyantare, basoje amahugurwa y’icyumweru,akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu gucunga umutekano w’ahakorerwa ibikorwa bitandukanye. Aya mahugurwa yabereye mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Mayange mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana niwe wasoje aya mahugurwa. Yari kumwe n’abayobozi ba Polisi y’u Rwanda bungirije aribo; ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza ndetse n’ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi mu gucunga umutekano w’ahakorerwa ibikorwa bitandukanye ndetse hanahurirwa n’abantu benshi. Abayitabiriye kandi banahawe ubumenyi mu guhosha imyigaragambyo, gusaka, ndetse banahabwa n’ubumenyi n’ubuhanga mu kurwanya iterabwoba hifashishijwe intwaro n’ibindi bikoresho.
Asoza ayo mahugurwa, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yibukije abapolisi bayarangije inshingano zabo agira ati:”akazi kanyu gafitiye abanyarwanda akamaro kanini, akaba ariyo mpamvu mugomba guhora mwihugura, mugahora muhabwa ubumenyi bwa ngombwa kandi mugahorana ishyaka, ishema, intego, n’icyubahiro mu byo mukora.
bwiza
​IGP Gasana yakomeje abwira abo bapolisi ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubaka ubushobozi bwayo ku buryo bwa kinyamwuga, bikaba ari nabyo bituma ihora yiteguye guhangana n’ibyaha bibangamiye isi muri iki gihe, bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’irindi terambere rigezweho.
Yagize ati:” mugomba kumenya ko imyitwarire myiza ari ngombwa mu kazi kose ka Polisi y’u Rwanda, waba uri mu kazi cyangwa utakariho, ugomba kugira imyitwarire myiza y’intangarugero, ku buryo ugomba kumenya ko uba uhagarariye urwego rw’umutekano”. Yongeyeho ko uguca ukubiri n’iyi myitwarire biba ari uguha isura mbi Polisi y’u Rwanda ndetse no kutubaha abaturage uba ukorera.
DSC_0226
​ Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyo uyu mutwe ushinzwe, bifitiye akamaro gakomeye igihugu mu gucunga umutekano wacyo, bikaba bigaragarira mu bikorwa byo kuwucunga ku buryo bwihuse kandi butanga ibisubizo by’ako kanya ndetse binakozwe kinyamwuga ku buryo bitanga umusaruro mwiza.
Mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa, abayarangije berekanye ubuhanga bungukiye mu byo bize, bakoresheje ibikoresho bigezweho byihariye n’intwaro .
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Mayange, Assistant Commissioner of Police (ACP) William Kayitare yashimye abapolisi barangije ayo mahugurwa kuba baritwaye neza bagakurikirana neza amasomo. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gutanga amahugurwa nk’ayo kugira ngo abapolisi barusheho kugira ubumenyi buhagije bubafashe gukora neza akazi kabo.
Amahugurwa yo gucunga umutekano w’ahakorerwa ibikorwa bitandukanye ni amwe mu mahugurwa ahabwa abapolisi kugira ngo barusheho guhora bari maso kandi biteguye, bityo akabafasha kurangiza inshingano zabo neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *