IMG-20251008-WA0001

Abaramyi Chandler Moore na Naomi Raine basezeye muri Maverick City Music

Abahanzi babiri Chandler Moore na Naomi Raine bamenyekanye mu itsinda rimenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Maverick City Music, ko batangaje ko barisezeyemo.

Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ku wa Mbere taliki ya 6 Ukwaki 2025, batangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva muri Maverick City Music, ariko bemeza ko bazakomeza gukora umuziki ku giti cyabo.

Chandler Moore yavuze ko mu gufata uriya mwanzuro kuri we ari umwanzuro ushaririye, ariko ku rundi ruhande unashimishije.

Yagize ati: “Igihe twatangiraga Mav, nashimishwaga no kugira umuryango n’ahantu ho kuba hamwe, mu gihe narimo nsohoza inzozi zanjye zo gukora umuziki wafasha abantu guhura n’Imana.”

Yunzemo kurisezeramo babikoze mu buryo batekerezaga ko budashoboka.

Mugenzi we Naomi Raine we yavuze ko nyuma yo gusenga no gutekereza, yumvise ko ari igihe cyiza cyo gutangira igice gishya mu muziki no mu butumwa bwe, atari ugusoza, ahubwo ari intangiriro nshya.

Maverick City Music yashinzwe mu 2018, ndetse mu myaka irindwi bariya baramyi bombi bari bayimazemo batwaranye na yo ibihembo bitanu bya Grammy Awards.

Mu myaka yashize, Moore na Raine bamenyekanye cyane ku ndirimbo nka “Jireh” na “Promises”, ndetse no mu bikorwa byabo ku giti cyabo, nka albums zabo za solo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *