Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) rutangaza ko imfungwa zizarangiza ibihano byazo muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n’Icyorezo cya Coronavirus zizajya zitaha. Ibi Umuvugizi wa RCS, Hillary Sengabo yabihamirije The New Times mu kiganiro bagiranye. Uyu muyobozi ati ” Imfungwa ntabwo zaguma muri gereza ngo ni uko ingendo zitemewe. Abarangije ibihano byabo kandi turabafasha kuko dufite imodoka zibatwara.” Avuga ko mbere yo gutaha babwirwa uko bazitwara bageze mu miryango yabo. Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi b’Icyorezo cya Coronavirus 75. Muri gereza 13 nta murwayi uragaragaramo.
Ni mu gihe ubuyobozi bwa RCS buvuga ko bwakajije ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.


