Abahanzi b’ibyatwa mu ndirimo gakondo barimo Intore Masamba, bagiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Kigali night’.
Ni igitaramo cyateguwe na Zuby Comedy, bikaba biteganyijwe ko kigomba kubera muri Ijuru Lounge & Restaurant ya Onomo Hotel tariki ya 30 Ukuboza 2022, saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ahandi bahanzi gakondo bazacyigaragaramo barimo Ruti Joel na Kaayi.
Muri iki gitaramo biteganyijwe ko hazanaba umwanya wo guhura no gusuhuzanya hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ababa mu Rwanda.
Kwinjira ku muntu umwe bizaba ari Frw 10,000; mu gihe kuri Table y’abantu batanu ari Frw 150,000 bakanahabwa icupa rya divayi.



