Ba Perezida b’ibihugu bitandatu bya Afurika barateganya kugenderera ibihugu by’u Burusiya na Ukraine “vuba bishoboka”, mu rwego rwo gufasha ibi bihugu byombi gukemura ikibazo cy’intambara bimaze umwaka urenga bihanganyemo.
Byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro n’itangazamakuru.
Ramaphosa yavuze Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, “bamaze kwemera kwakira misiyo ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Afurika i Moscou ndetse n’i Kiev.”
Yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize yagiranye “ibiganiro bibiri bitandukanye byo kuri telefoni” na ba Perezida Putin na Zelensky, mbere yo kubagezaho gahunda yateguwe n’ibihugu bya Zambie, Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri na Afurika y’Epfo.
Ba Perezida b’ibi bihugu ni bo bategerejwe mu Burusiya na Ukraine.
Ramaphosa yavuze ko “Nemeranyije na Perezida Putin na Zelensky gutangirana n’imyiteguro yo kuganira n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Turizera ko tuzagirana ibiganiro bikomeye.”
Perezida Cyril Ramaphosa cyakora cyo ntiyigeze atangaza igihe we na bagenzi we bazagira mu Burusiya ndetse no muri Ukraine, gusa yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres cyo kimwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bamaze gusobanurirwa ibya ruriya ruzinduko.
Yunzemo ko umugabane wa Afurika wagizweho ingaruka wagizweho “ingaruka zikomeye” n’intambara yo muri Ukraine yateje izamuka rikomeye ry’ibinyampeke ndetse ikanashegesha cyane ubucuruzi bw’Isi.


