Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ahinduriye imirimo abarimo Eng. Richard Nyirishema wari umaze igihe gito ari Minisitiri wa Siporo.
Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo kuva muri Kanama uyu mwaka yasimbuwe kuri izo nshingano na Mukazayire Nelly wari usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Nyirishema yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, na ho Rwego Ngarambe wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo agirwa Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.
Mu zindi mpinduka, Godfrey Kabera wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) we agirwa Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Impinduka zakozwe kandi zasize Festus Bizimana agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Parfait Busabizwa wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo; na ho Olivier Kayumba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique.
Maj Gen Joseph Nzabamwita wari Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Burusiya, Lambert Dushimimana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi, mu gihe Amb Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri RDC yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Jean Claude Musabyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, na ho François Régis Uwayezu wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo.
Ni mu gihe Brave Ngabo wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, naho Ariane Zingiro, agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN.


