Abarimo umugore w’imyaka 60 barashinja FDLR kubasambanya

Abagore batandatu batuye mu bice byagenzurwaga n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR na Nyatura Abazungu kubasambanya ku ngufu.

Nk’uko bigaragara muri raporo yo kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yakozwe n’umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibi byaha byakozwe kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza muri Gicurasi 2023.

Uyu mugore w’imyaka 60, mu buhamya yatanze, yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR mu Kwakira 2022 bamusanze mu ishyamba aho yari yihishe M23 na bagenzi be bageraga ku 9 muri Rugari, teritwari ya Rutshuru, baramusambanya.

Yagize ati: “M23 bahageze mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira. Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo tariki ya 27 Ukwakira, itsinda ryacu ryagiye kwihisha mu ishyamba. Ahagana saa munani, bamwe bo muri FDLR baratuvumbuye. Twese baradusambanyije.”

Abajijwe icyamubwiye ko ari abarwanyi ba FDLR, uyu mugore yasubije ati: “Nzi ko bari FDLR kubera ko babaga muri Karambi, hafi ya Rugari. Kandi turabazi. Batubwiye ko batwica mu gihe twari kubyanga.”

Undi w’imyaka 30 yasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bamusambanyije ubwo bamufatiraga muri Kitshanga, ari kumwe n’umugabo we. Ngo icyo gihe bari bambaye imyambaro irimo iya gisivili n’iy’igisirikare cya RDC.

Yagize ati: “Bari bafite intwaro n’inkoni. Basabye umugabo wanjye amafaranga, ababeshya ko nta yo afite. Baramusatse, bamusangana amafaranga y’Amanyekongo ibihumbi 100. Baramukubise, hanyuma batatu muri bo baransambanya. Banzirikishije umwenda wari ufashe uruhinja rwanjye mu mugongo, barushyira iruhande rw’abandi bana banjye. Banciriyeho imyenda, umwe ku wundi, bansambanyiriza imbere y’abana n’umugabo wanjye.”

Uyu mubyeyi yakomeje asobanura ko ubwo yari amaze kurekurwa na FDLR, yagiye kwivuriza mu ivuriro riri hafi y’umujyi wa Goma, gusa ngo aracyaribwa. Umugabo we, we ngo aracyitabwaho n’umuganga kuko yahungabanyijwe n’ibyamubayeho.

Uw’imyaka 35 na we aravuga ko umurwanyi umwe mu ba Nyatura Abazungu [ikomoka kuri FDLR] yamusambanyirije mu nzira ubwo yahungaga abarwanyi ba M23 bari bafashe Kitshanga muri Gashyantare 2023.

Yagize ati: “Nabonye abagabo babiri bakubitwa, nyuma bararekurwa. Inyeshyamba zarampamagaye zinyita ko mfashaa M23, nzibwira ko atari ukuri. Abandi baragiye, umugore akomezanya abana banjye. Namaze amasaha abiri mbasaba kundeka nkagenda ariko baranze. Umwe muri bo yantegetse kumukurikira, anjyana mu nzu nto aho yansambanyirije. Yambwiye ko nintera amahane, aranyica.”

Muri iyi raporo, ntacyo FDLR ivuga ku byo abarwanyi bayo bashinjwa. Gusa HRW iremeza ko hari ingabo za RDC zifasha imitwe yitwaje intwaro gukora ibi byaha, ikibutsa ubutegetsi bw’iki gihugu ko bufite inshingano zo gukora iperereza ku byaha bigikorerwamo no gukurikirana abo bufiteho ububasha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *