Abarimu bakorera kure y’imiryango yabo bavuga ko bahura n’imbogamizi z’ibyemezo basabwa bisa n’amananiza iyo bari gusaba guhindurirwa aho bakora ngo begere imiryango yabo.
Bumwe mu buryo bufasha mwarimu gutera imbere harimo no gukorera hafi y’aho atuye kuko bimurinda gusesagurira amafaranga mu ngendo, gukodesha inzu ndetse no kugura amafunguro n’ibikoresho byo mu rugo rushya yaba yimukiyemo. Gusa n’ubwo bimeze gutya, abarimu bifuza kwimura akazi bava mu karere bajya mu kandi (mutation), bavuga ko amabwiriza hashyizweho abagonga ndetse amwe atanashoboka, bakaba babifata nk’amananiza.
Muri uyu mwaka, ni bwo REB yashyizeho amabwiriza ku barimu bifuza guhindura aho bakorera n’ubwo impinduka zabayemo zitishimiwe. Mu mabwiriza mashya, umwarimu ushaka kwimurirwa akazi agomba gutanga ibyangombwa bitandukanye birimo ikigaragaza ko uhawe ‘mutation’ nta cyuho yasiga aho avuye n’icyangombwa cy’ubunyangamugayo.
Umwe mu barimu baganiriye na Bwiza, utifuje ko amazina ye atangwazwa yagize ati”Ese birashoboka ko wava mu mwanya w’igishagamo ntusige icyuho? Ayo koko si amananiza”?
Aba barimu bakomeza bavuga ko REB iherutse gutangaza ko ibaye ihagaritse gutanga ‘mutation’ kandi ari icyemezi kizabagonga cyane ko abifuza kwimurirwa akazi bo batabura kuko impamvu zo guhinduza aho gukorera zo zitahagaze.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée,ku murongo wa telefoni yabwiye BWIZA ko nta mananiza ari mu byangombwa basaba abarimu ahubwo ari amabwiriza aba ari gushyirwa mu bikorwa. Yagize ati”Mu burezi iyo hari inyungu ziri kurebererwa, ntabwo harebererwa iza mwarimu gusa ahubwo hitabwa k’uzagirira akamaro uburezi muri rusange. Ibyo bita amananiza, ni amabwiriza agenwa na sitati ndetse n’iyimurwa rya mwarimu hari icyo ribivugaho”.
Iteka rya Perezida No 064/01 ryo kuwa 16/03/2020, mu ngingo yaryo ya 53 igena iyimurwa y’umwarimu, rivuga ko umwarimu ashobora gusaba mu nyandiko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali cyangwa uw’Akarere kuva ku kigo cy’ishuri yigishagaho ajya ku kindi mu gihe adahinduye intera y’urwego yari asanzweho. Ibyo asabwa biri mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.