Abarimu 1,566 mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu ntibafite dosiye zuzuye, mu gihe abagera ku 4,087 mu barimu 23,617 bari mu myanya badafite amaburuwa abashyira mu kazi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko yumvaga ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibya Minisitiri w’Uburezi ku bibazo bijyanye n’imicungire y’abarimu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga nk’uko biri muri raporo ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe Imirimo ya Leta, NPSC ya 2019-2020.
Mu bibazo byagaragajwe, harimo ikibazo cy’abarimu badafite dosiye zuzuye, aho ku barimu 23,617 bari mu turere 11 twakorewe igenzura hagaragaye abarimu 1,566 badafite dosiye barimo 1,149 mu mashuri yisumbuye na 317 mu mashuri abanza.
Raporo ya NPSC yagaragaje kandi ko hari abarimu badafite amabaruwa abashyira mu myanya, aho byagaragaye ko ku barimu 4,087 kuri 23,617 bari mu myanya bangana na 17.3% badafite amabaruwa abashyira mu kazi.
Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Muhongayire Christine yagize ati ”Iyo rero hatarimo dosiye zuzuye ni byo byose wasabwaga nk’umukoresha kugira ngo ubyuzuze nawe abashe gukora akazi neza atange umusaruro igihe kinini bitera ibibazo”.
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu twasabye ko mu gihe gito kitarenze amezi 3 izo dosiye ziba zamaze kuzura, abarimu bakaba bari mu myanya neza, babasha gucungwa neza, ku buryo mu gihugu hose ha hari abarimu bacunze neza ndetse n’abakeneye kuzamurwa mu ntera y’ingazi ntambike nabo bakazamurwa.”
Mu bisobanuro yatanze, Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine yemeye ko hakiri ikibazo mu micungire y’abarimu ariko avuga ko hari gukorwa uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzafasha mu micungire y’abarimu ku buryo iki kibazo kitazongera kubaho.
Ku kibazo cy’abarimu batazamurwa mu ntera uko bikwiye hakurikijwe uburambe mu kazi, Minisitiri Uwamariya yavuze ko hateguwe ingengo y’imari igenewe iki gikorwa, ku buryo umwaka utaha iki kibazo kizaba cyakemutse.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iri gukorana na minisiteri y’uburezi kugira ngo bashakire hamwe igisubizo ku micungire y’abarimu itanoze.
Abadepite basabye minisiteri y’uburezi gukurikiza amategeko agenga imicungire y’abakozi mu gushaka abakozi bityo bigatuma amakosa yagaragaye ubwo bamwe mu bakozi bashyirwa mu myanya batujuje ibisabwa, atazasubira.


