Abaturage 25 bakomoka mu gihugu cy’ u Burundi bakatiwe igihano cy’ igifungo cy’ umwaka umwe nyuma yo kwanga kwishyura ihazabu y’ ibihumbi 250 by’ amashiringi ya Tanzania, baciwe n’ urukiko rw’ ibanze rwa Kisitu muri Tanzania, kubera ko nta byangombwa bafite bibemerera kuba muri iki gihugu.
Nkuko byemezwa n’ikinyamakuru The Citezen cyandikirwa muri Tanzania, ku itariki 4 Kamena 2025 nibwo aba baturage 25 bakomoka mu Burundi baciwe aya mafaranga nk’ amande yo kuba baba mu gihugu cy’ abandi batagira ibyangombwa bibemerera kuhaba ariko ngo baza kuyabura.
Aron Lyamuya uyoboye urukiko rw’ ibanze rwa Kisutu muri Tanzania avuga ko abo Barundi bashinjwa kuba muri Tanzaniya nta byangombwa bafite kandi iki akaba ari icyaha gihanwa n’ amategeko y’ iki gihugu cya Tanzania
Ku wa 4 Kamena 2025, nibwo uru rukiko rw’ ibanze rwa Kisutu rwabakatiye igihano cy’ igifungo cy’ umwaka umwe cyangwa bakishyura ihazabu y’ ibihumbi 250 by’ amashiringi ya Tanzania kuko bafashwe nta byangombwa bafite bibemerera kuba muri Tanzaniya.
Nkuko byemezwa n’iki kinyamakuru cya The Citizen cyo muri Tanzaniya, abo Barundi ngo ntibashoboye kubona ayo mafaranga baciwe n’ urukiko rwa Tanzania maze bituma bahanishwa gufungwa umwaka muri gereza.
Amwe mu mazina y’abo iki kinyamakuru cya The citizen cyabashije kumenya harimo: Manirambona Atanasi, Igirinya Elvis, Ndihokubwayo J.marie, Manariyo Ezekiel, Ndereyimana, Elvis n’abandi 20 bari kumwe.
Nkuko byemezwa na Aron Lyamuya Perezida w’ urukiko rw’ ibanze rwa Kisutu, aba baturage uko ari 25 ntakindi cyaha bashinjwa uretse kuba baba muri Tanzania nta byangombwa bafite bibemerera kuhaba.


