d4ee0563a17d445c8bc67b96dcea3423-473509260-18485834269048699-9035291736746861

Abarundi bateye inkunga yo kwivuza Kanyankore wahesheje Amavubi Cecafa (Amafoto)

Umutoza w’inararibonye ukomoka mu Burundi, Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaoundé wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yashimiwe ku bitangaza yagezeho mu mupira w’amaguru, anahabwa inkunga yo gukomeza kwivuza nyuma y’igihe arwaye.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2025 mu gihugu cy’u Burundi hateguwe umukino wihariye wo gushimira Kanyankore no kuzirikana ibigwi bye mu kibuga no hanze yacyo.

Uyu mukino wahuje abakinnyi bigeze gukinira ikipe ya Vital’O FC ndetse n’ikipe y’abahanzi warangiye banganya igitego 1-1.

Amafaranga yose yakusanyijwe muri uyu mukino yahawe Kanyankore nk’ikimenyetso cyo kumushimira no kumufasha gukomeza kwivuza.

Kuva igihe yatangiriye kurwara, uyu mutoza yakomeje gushyigikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu karere.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), Muyenge Alexander yatanze inkunga ingana na miliyoni 8 z’amafaranga y’Amarundi (arenga miliyoni 4 mu manyarwanda) ndetse amushyikiriza icyemezo cy’ishimwe ‘certificate’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Burundi.

Kanyankore ni izina rikomeye mu mupira w’amaguru w’u Burundi cyane cyane muri Vital’O FC yabereye umukinnyi n’umutoza aho yayifashije kwegukana ibikombe birimo CECAFA Kagame Cup ya 2014.

Mu Rwanda, Kanyankore yatoje amakipe akomeye arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (yahindutse AS Kigali) ndetse na Bugesera FC ari nayo kipe ya nyuma yatoje mu Rwanda.

Yagize uruhare mu gutwara igikombe cya CECAFA Challenge Cup hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda B aho yari yungirije umutoza Nando.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *