Abarusiya 2, Abanya-Ukraine 2 n’Umunya-Lithuania bamaze amezi 8 ari imbohe ku Cyambu cya Maputo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Leta, RIA, ko abasare babiri b’Abarusiya bafungiwe ku Cyambu cya Maputo muri Mozambique bazira amakimbirane ashingiye ku mafaranga hagati ya nyir’ubwato bari batwaye n’umukiriya we w’Umunyamozambike, mu magambo yatangajwe kuri iki Cyumweru.

Ikinyamakuru SHOT cyo mu Burusiya cyatangaje mu cyumweru gishize kuri Telegramu yacyo ko Abarusiya babiri, Umunya-Lithuania n’Abanya-Ukraine babiri bamaze igihe cy’amezi umunani bafungiwe mu bwato bw’uburobyi buriho ibendera rya Cameroun bwitwa Volopas.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yabwiye RIA iti: “Bisanze ari imbohe ku kibazo cy’amafaranga n’umutungo hagati y’isosiyete nyiri ubwato n’isosiyete y’umunyagihugu.”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko ingufu za diplomasi zo gusubiza iwabo abo basare zitaragira icyo zitanga kugeza ubu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *