Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko abarwanyi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari abanzi b’umuryango wabo.
Bigaragarira mu butumwa uyu musirikare amaze gushyira ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 16 Mutarama 2021 ‘bwihanangiriza’ abarwanya Umukuru w’Igihugu.
Gen. Kainerugaba yashyize amafoto abiri ya Perezida Kagame, imwe ya kera imugaragaza yambaye imyambaro y’igisirikare, maze ashyiraho ubu butumwa bugira buti: “Uyu ni Data Wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barimo bararwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.”

Uyu musirikare ‘avuze neza’ Perezida Kagame mu gihe u Rwanda na Uganda bimaze igihe bidacana uwaka, bitewe n’impamvu zirimo kuba rushinja ubutegetsi bwa Uganda gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Ibi bibazo byateje amakimbirane y’ibihugu byombi byaganiriweho mu rwego rwo kubishakira umuti, ariko ntibyakemutse, ikaba ari yo mpamvu imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage babyo bikomeje guhagarara.


