Itsinda ry’Abasenateri bari mu ruzinduko mu bihugu by’Uburayi bw’Amajyaruguru rigizwe na, Usta Kayitesi, Rugira Amandin, Evode Uwizeyimana na Bibiane Gahamanyi baherekejwe na Ambasaderi Diane Gashumba, bahuye n’abahagarariye Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Finland baganira ku iterambere ry’u Rwanda.
Babashishikarije gukomera ku muco wabo no gushyira hamwe, bashima ibikorwa bibahuza nk’itorero ryo kwiga ururimi, umuco harimo no gutarama, ikipe y’umupira w’amaguru, ndetse na kampani ihuza u Rwanda n’Uburayi, imaze kuzana abafatanyabikorwa benshi mu Rwanda, cyane cyane muri gahunda z’uburezi.




