Abarezi bashinzwe amasomo (Directors of Studies) mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu,barasaba Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi(REB) kubahindurira umushahara kuko uwo bahabwa udahura n’inshingano bakora.
Hashize imyaka myinshi mu burezi, aba barezi bashinzwe amasomo ndetse akenshi bakunze kugirwa abasigire b’Umuyobozi w’ishuri kuko bamwungirije, bahembwa amafaranga nk’ayo abarimu baba bayoboye bahembwa. Aba bayobozi iki bakibona nk’ikibazo kuko hari inshingano bakora abarimu basanzwe batashye ndetse n’izindi nshingano zijyanye no gutegura amasomo, kuyakurikirana no kugenzura imyigishirize y’abarimu.
Umwe muri aba bayobozi wavuganye na BWIZA, avuga ko ikibazo cyo kudahemberwa inshingano bakora bakimenyesheje Minisiteri y’Uburezi, babaza impamvu bahembwa nk’abarimu kandi kuri ‘Programme’ bagaragara nk’abayobozi b’ikigo bungirije. Yagize ati”Twatanze ikibazo tumaranye imyaka cyo kuba tudahemberwa inshingano zacu. Ntibahakana ko ari ikibazo ariko barabyumva bakatubwira ko bari kubikoraho, ndetse nka REB yo yari yanatubwiye ko sitati nshya ivuguruye byitaweho isohotse tubiburamo”.
Aba bayobozi kandi bavuga ko nyuma yo kwandikira amabaruwa atandukanye MINEDUC, MINECOFIN n’Inteko Nshingamategeko, banandikiye Minisitiri w’Uburezi ubwe banyuze kuri Twitter ariko ntiyabasubiza.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, aganira na BWIZA yavuze ko iki kibazo, ikigo ayoboye kikizi ndetse hari gushakishwa umuti wacyo gusa imbogamizi ikaba ikiri ubushobozi. Yagize ati” Imvune abayobozi bashinzwe amasomo bahura na zo turazizi. Hari gushakishwa ubushobozi ngo tuzakemure iki kibazo hamwe n’ibindi by’abakozi birebana na cyo”.
Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko uretse iki kibazo kiri gushakirwa umuti, hari n’ibindi nko kuba amashuri abanza atagira abayobozi bungirije umuyobozi w’ikigo, kubura abashinzwe amasomero, amashuri atagira abashinzwe ‘laboratories’, kubura abarezi bashinzwe imyitwarire cyane cyane mu mashuri abanyeshuri biga bataha n’ibindi. Akemeza ko bizagenda bikemuka uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ku murongo wa telefoni kandi, Bwiza yagerageje kuvugisha Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine,ntiyaboneka ku murongo ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye yari atarabusubiza ubwo iyi nkuru yasohokaga.