Abashyigikiye umutwe wiyita uwa Leta ya Kiyisilamu (Islamic State), bibasiye u Rwanda nyuma y’ibikorwa byo guhashya uriya mutwe ingabo zarwo zimazemo ukwezi kurenga mu majyaruguru ya Mozambique.
Ni ibikubiye mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n’igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo Islamic State iherutse kuvuga yamagana u Rwanda.
Uyu mutwe uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y’ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru, wamagana ibikorwa byo kuwuhashya ingabo zarwo zirimo mu ntara ya Cabo Delgado.
IS yavuze ko intambara irimo muri Mozambique ari intagatifu (Djihad).
Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama ni bwo inyandiko n’ubutumwa bushya by’abashyigikiye IS yabonetse ku rubuga rwa Telegram ishyizweho n’igitangazamakuru cya Nashir al Kabar News gisanzwe gikorera mu kwaha k’uriya mutwe.
Muri ubu butumwa, abashyigikiye IS bita u Rwanda “igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b’Abayisilamu.”
BBC Monitoring ivuga ko yabonye inyandiko z’ibindi bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa IS nka Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar na zo zirwanya u Rwanda.
Ubutumwa bwanyujijwe muri biriya bitangazamakuru bibwira ‘Abakristu’ bo mu Rwanda ko ibikorwa byabo “by’urugomo aribyo bituma Abayisilamu babarwanya.”
IS n’abambari bayo batangaje ibi nyuma y’uko RDF ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Mozambique byahoze mu maboko y’uriya mutwe, ku bufatanye n’ingabo za Mozambique.
Ibikorwa remezo birimo umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia wari umaze imyaka itanu mu biganza by’uriya mutwe biri mu byo RDF yabohoje.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Maj-Gen Christovão Chume, aherutse gutangaza ko nyuma yo kwigarurira Mocimboa da Praia, ubu Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigiye gukurikirana ibyihebe mu duce twa Mbau na Siri I tugizwe n’amashyamba y’inzitane.
Ni uduce twombi dufatwa nk’igicaro gikuru cya ziriya nyeshyamba zivuga ko zigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Yavuze ko kuri ubu RDF n’ingabo z’igihugu cye bari kwifashisha kajugujugu z’intambara mu guhiga ziriya nyeshyamba, ndetse zikaba ziniteguye kugota ibice byose ziherereyemo kugira ngo zitabona aho zisohokera ngo zihunge.
Nta mpungenge z’uko IS yatera u Rwanda mu buryo bwo kwihorera
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga aganira n’itangazamakuru mu kwezi gushize, yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge z’uko IS yakwihorera ku Rwanda, ndetse n’iyo byabaho ko RDF yiteguye guhangana na yo.
Ati: “Ubwoba bwo kwihorera, ibyo turabyiteguye. Twiyemeje kurinda abasivili aho bari hose…iki ni ikintu twafasheho icyemezo nka Guverinoma.”
Icyo gihe yatanze urugero rwo muri Centrafurika aho ingabo z’u Rwanda zafashije kugarura amahoro, yongera gushimangira ko ashingiye ku byabaye mu Rwanda rwiyemeje ko ahantu hose abasivili bazajya baba bari mu kaga ruzajya rutabara, byaba binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu cyangwa na Loni.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


