Abasirikare 15 bari bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Mulindi nyuma yo gukatirwa ibihano bitandukanye, bababariwe by’agateganyo hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Ubutabera.
Ku rutonde rw’ababariwe by’agateganyo hagaragaraho abasirikare bakuru barimo abari bafite ipeti rya Colonel na Lieutenant Colonel.
Nk’uko bigaragara mu igazeti idasanzwe yasohotse tariki ya 18/10/2024 , mu iteka rya Minisitiri no 00524 ryo ku wa 18/10/2024 ryemeza ifungurwa ry’agateganyo abantu 467 barimo abasirikare 15 bari kumwe n’umusivili umwe, bose biyongera ku bantu 32 Perezida Kagame yahaye imbabazi.
Itegeko no 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nk’uko ryahinduwe, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 234 riha ububasha minisitiri w’ubutabera kurekura by’agateganyo uwakatiwe bimaze gususumwa n’inama y’abaminisitiri.
Abarekuwe by’agateganyo ni:
Col Kalisa Faustin
Lt Col Nshimiyimana Emmanuel
Capt Mupagasi Viateur
Capt Nzabahimana Claude
2Lt Niyodusenga Aaron
S/Sgt Karinijabo Degaule
Sgt Niyodusenga Theoneste
Sgt Bayagambe Jean Marie Vianney
Cpl Ntakirutimana Emanuel
Cpl Uwizeyimana Emmanuel
Cpl Habiyaremye Jean DE DIEU
Cpl Minani Enock
Pte Munyaneza Jean Nepo
Pte Nzasengimana Africa
Pte Niyongabo Steven
Nibura inshuro imwe mu mwaka, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ashyikiriza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze urutonde rw’abasabye ifungurwa ry’agateganyo.
Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko akatiwe igihano gishya, atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.
Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari asigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.
Bimwe mu byo uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo uvugwa mu ngingo ya mbere y’iri teka agomba kubahiriza ni ibi bikurikira: kwiyereka umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera no kumumenyesha umudugudu, akagari, umurenge n’akarere by’aho aba, mu gihe kitarenze iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu igazeti ya leta ya Repubulika y’u Rwanda;
Kwitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze; gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.


