Kuri uyu wa Kane ushize, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko abasirikare babiri bo mu gisirikare kirwanira mu mazi ba Amerika batawe muri yombi bakurikiranweho guha amabanga y’umutekano y’igihugu u Bushinwa.
Abayobozi bavuga ko Petty Officer (ipeti wagereranya na Sergeant mu gisirikare gisanzwe), Wenheng Zhao, ufite imyaka 26, ashinjwa ubugambanyi no kwakira ruswa ibarirwa mu madorali 15,000 kugira ngo atange amafoto na videwo by’amakuru akomeye y’igisirikare cya Amerika.
Mugenzi we nawe wo ngabo zirwanira mu mazi, Jinchao Wei, imyaka ye itaramenyekana, ashinjwa kuba icyitso mu kohereza amakuru y’igisirikare mu Bushinwa ku ngurane y’ibihumbi by’amadolari.
Umushinjacyaha mukuru wungirije, Matt Olsen yabwiye abanyamakuru i San Diego ko, kubera ibikorwa by’abo bagabo, “amakuru ya gisirikare akomeye yaruhukiye mu maboko ya Repubulika y’u Bushinwa.”
Zhao ashinjwa koherereza Umushinwa wari ushinzwe kwakira amakuru, gahunda y’imyitozo y’igisirikare cya Amerika mu karere ka Indo-Pasifika, igishushanyo cy’amashanyarazi n’ibishushanyo mbonera bya sisitemu ya radar ku birindiro by’ingabo za Amerika biri Okinawa, mu Buyapani ndetse n’amakuru y’umutekano ku bigo by’amato byo muri Amerika biri ahitwa Ventura na San Clemente, Ikirwa kiri hanze ya Los Angeles, nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaza.
Wei, we arashinjwa gutangaza amakuru ajyanye na USS Essex, ubwato bw’intambara yakoragaho, ndetse n’andi mato y’intambara ya Amerika, harimo n’imfashanyigisho za tekinike nyinshi zerekana intwaro za Essex, imiterere y’ingufu n’ibikorwa byayo.
Ibisobanuro birambuye kuri Wei na Zhao ntibyabotse guhita biboneka nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Ku wa Kane, abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika mu kiganiro n’itangazamakuru bamaganye ibikorwa by’ubutasi by’u Bushinwa.
Umukozi wa FBI, Stacey Moy, yagize ati: “Nta terabwoba rikomeye, kuri Amerika” nk’iry’u Bushinwa. Beijing “ntizahagarara na gato mu gutera Amerika muri gahunda yayo yo kuba igihugu rukumbi cy’igihangange ku Isi.”
Ambasade y’u Bushinwa i Washington ntabwo yahise isubiza ubutumwa busaba ibisobanuro kuri ibyo birego.
Umubano wa Amerika n’u Bushinwa umaze imyaka myinshi utifashe neza kubera ibibazo bitandukanye by’umutekano w’igihugu n’ubucuruzi. Amerika yashinje kenshi u Bushinwa ubutasi n’ibitero by’ikoranabuhanga, ariko Beijing ikabitera utwatsi. U Bushinwa nabwo bwatangaje ko bugeramiwe n’intasi z’Abanyamerika.


