Abasirikare b’u Burundi bari muri EACRF na bo binjiye mu ntambara na M23

Umutwe wa M23 urashinja Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF) kwinjira mu ntambara uhanganyemo n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC.

U Burundi busanzwe bufite izindi ngabo muri RDC bwahohereje gufasha iz’iki gihugu guhangana na M23, binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye mu minsi yashize.

Imirwano hagati y’impande zombi yakomereje mu bice bya Masisi, nk’uko amakuru atangwa n’ubuyobozi bukuru bwa M23 abyemeza.

Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu bo Ingabo zabo zihanganye na bo kuva mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri harimo Ingabo z’u Burundi zo muri EACRF.

Ati: “Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zagize uruhare mu mirwano kuri ubu irimo kujya mbere. Mu bitero ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziri kutugabaho, Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC ziyunze ku mitwe y’Ingabo z’u Burundi zaje mu mirwano na M23 biciye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Burundi na RDC.”

M23 ivuga ko yamaze gusaba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mathuki, kugira ngo yamagane uruhare rw’Ingabo z’u Burundi ndetse na Politiki y’icyo gihugu kiri kurwana “ku ruhande FDLR, FARDC, abacancuro ndetse n’indi mitwe.”

M23 kandi ivuga ko yamaze gufata ingamba zikwiriye mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za kiriya gikorwa.

Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zinjiye mu mirwano na M23, nyuma y’igihe gito Igisirikare cy’iki gihugu giteguje uriya mutwe ko bishobora kuzarangira zifashe icyemezo cyo kurwana na wo; nyuma y’igihe “uzikorera ibikorwa by’ubushotoranyi.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *