Lt Col Tharcisse MPFIZI yatanze ubutumwa ku bari bateraniye aho

Abasirikare ba RDF bari mu butumwa bwa MINUSCA bizihije umunsi wo kwibohora muri Centre Afrique

Mu gihe mu Rwanda ejo hashize hizihijwe umunsi wo kwibohora, no muri Centre Afrique ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa MONUSCA na bo bizihije uyu munsi mu birori bibereye ijisho.

Izi ngabo zigize itsinda ‘Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital’ zizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, zinavuga ko umunsi nk’uyu ari uwo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari RPA.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki 04 Nyakanga 2024, ubwo no mu Rwanda hizihizwaga uwo munsi. Byabereye mu kigo cya Gisirikare cya Bria muri Perefegitura ya Haute –Kotto.

Perefe w’iyi Perefegitura ya Haute–Kotto, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye u Rwanda ku ntambwe ishimishije rugezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga n’umuhate igira mu gushakira umuti amakimbirane n’imvururu ndetse no kurwanya ivangura.

Lt Col Tharcisse MPFIZI ukuriye iri tsinda ry’Ingabo rya Battle Group VI, avuze ko umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka, mu rwego rwo guha icyubahiro ingabo zahoze ari RPA zagaragaje ubutwari zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko uku kwibohora bigaragaza uruhare rwo gushyira hamwe kw’Abanyarwanda mu kwiyubakira igihugu.

Lt Col Tharcisse MPFIZI yatanze ubutumwa ku bari bateraniye aho
Lt Col Tharcisse MPFIZI yatanze ubutumwa ku bari bateraniye aho

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *