thyy.png

Abasirikare ba Uganda ‘bafunze’ Umunyarwandakazi n’umwana we w’imyaka ine

Abasirikare ba Uganda baravugwaho gufunga Umunyarwandakazi, Solange Mukashyaka n’umwana we w’umukobwa w’imyaka ine, Angela Kayitesi, ubwo bari mu nzira berekeza mu Rwanda, bajya iwabo.

Ikinyamakuru kitavugwaho rumwe, Virungapost, kivuga ko abasirikare ba UPDF bafunze aba bantu babiri kandi bari bafite impapuro z’inzira zemewe. Kivuga ko kuwa 27 Ukwakira 2021 ari bwo aba bari kumwe n’abandi Banyarwanda 10 bafatiwe ku muhanda Kabale-Katuna, barafungwa.

Kivuga ko mu ifatwa nk’iri , haba harimo amabwiriza y’Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), Maj Gen Abel Kandiho.

Ifatwa ry’aba Banyarwanda ryabereye hafi n’umupaka wa Katuna. Amakuru avuga ko Mukashyaka yeretse abasirikare ko afite ibyangombwa ariko ngo ” Nta kumutega amatwi yewe ntibiriwe babirebaho.” Bahise babasohora muri bisi aho bari bakoze bariyeri mu muhanda rwagati.

Hari amakuru ko muhanda wa Mbarara-Ntungamo-Kabale harimo za bariyeri za CMI mu rwego rwo guta muri yombi Abanyarwanda batashye.

Mu bafatwa, hari abafungirwa kuri sitasiyo ziri hafi aho cyangwa bakajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke.

Ntiharamenyekana aho Mukashyaka n’umwana we Angela Kayitesi baherereye cyo kimwe n’abandi Banyarwanda 10 bari kumwe na we.

Aba bose bahise bajyanwa mu modoka yihariye, bajyanwa ahantu hatazwi. Hari amakuru atizewe neza ko aba Banyarwanda baba bafungiwe i Makenke.

Biravugwa ko ambasade y’ u Rwanda muri Uganda yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ibaruwa, iyimenyesha iby’icyo kibazo ndetse inamagana uko kwigiriza nkana kuri bamwe mu Banyarwanda baba muri Uganda.

thyy.png
Impapuro z’inzira za Mukashyaka n’umukobwa we, Kayitesi/Virungapost

Abanyarwanda batari bake bagiye bafatirwa muri Uganda. Bagiye bashinjwa kuba muri icyo gihugu bitemewe n’amategeko cyangwa kuba intasi z’ u Rwanda. Ni ibirego bo bagiye bahakana bivuye inyuma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *