Polisi ya Uganda yatangaje ko ifatanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu bataye muri yombi abasirikare 13, nyuma yo kugaba igitero kuri Diviziyo ya Polisi iri mu karere ka Wakiso bahondagura abapolisi barimo n’uyikuriye.
Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi.
Polisi ya Uganda mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko intandaro yatumye bariya basirikare barwana n’abapolisi kugeza ubwo impande zombi zinarasana yabaye kuba abasirikare barashakaga kwirukana abaturage bo hafi y’iriya Diviziyo mu butaka bwabo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abasirikare barwanye n’abapolisi basanzwe babarizwa muri Task Force yashyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ishinzwe imicungire y’ubutaka ndetse no kurengera ibidukikije.
Polisi yasobanuye bo bakigera muri Wakiso basabye umukuru wa Polisi muri kariya karere na bagenzi be kubafasha kwirukana abaturage mu butaka bwabo, gusa undi arabyanga, kuko bashakaga kubikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize iti: “[DPC] yarabyanze kuko haburaga umwanzuro w’urukiko…Kubyanga kwe kwateye uburakari abasirikare bari bafite imbunda, bituma bamukubita. Mu gusubiza, abapolisi bagenzi be bari kuri sitasiyo bakoresheje imbaraga z’intwaro, haba ukurasana kwatumye abasirikare bahunga aho hantu.”
Polisi yavuze ko abapolisi bayo bakorera ku Cyicaro Gikuru cyayo i Kampala bafatanyije na UPDF bahise batangira gushakisha bariya basirikare, mbere yo kubafatira ahitwa Yesu Amala muri Wakiso.
Abo basirikare uko ari 13 bahise bafungwa mbere y’uko bahabwa ibihano by’imyitwarire.
Si ubwa mbere abasirikare ba UPDF batera sitasiyo za Polisi bagakubita abapolisi.
Mu mpera za Mata uyu mwaka abasirikare ba UPDF bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (SFC) na bwo bateye Sitasiyo ya Lubowa iherereye muri Diviziyo ya Kajjansi, bahondagura umupolisi uyikuriye na bagenzi be ndetse banabafatiraho imbunda.


