GiQfnkgW0AAl05C

Abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO

Nyuma yo kumva umuhamagaro wa M23 no kubona nta yandi mahitamo kuko urugamba rwabananiye muri Goma, abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO n’intwaro zabo n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Umutwe wa M23 wo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025 wemeje ko wigaruriye Umujyi wa Goma.

Ku bufatanye na MONUSCO muri Goma, habayeho kumenyekanisha, kwambura intwaro no gushyira hamwe abasirikare ba FARDC na Wazalendo bemeye kuyamanika nkuko byasabwe na AFC / M23 mu rwego rwo koroshya kugenzura umujyi kandi nta nkomyi.

Ku rundi ruhande ku mupaka, abakozi ba Loni n’imiryango ku Cyumweru bakomeje kwerekeza mu Mujyi wa Kigali aho bose bahurira kuri Pele Stadium, nyuma bashyirwe muri hotel zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda ni rwo ruri bubafashe kubakira no kubageza i Kigali, hanyuma ibijyanye n’amahoteli n’ibindi, byitabweho na Loni hamwe na Monusco.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *