Inyeshyamba za ADF zongeye kwicira abantu babiri no gutwika moto ebyiri mu kindi gico zateze ku muhanda Luna-Komanda kuri uyu wa Kane, itariki 02 Nzeri 2021 ahitwa Ndalya, muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri nyuma y’ikindi gico ziherutse gutega zatwikiyemo imodoka 16 zikica abantu bane abandi bakaburirwa irengero.
Nk’uko byatangajwe na Christophe Munyanderu, Umuhuzabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, CRDH (Convention pour le Respect des Droits Humains) muri Irumu, muri iki gico inyeshyamba zishe abantu babiri zitwika moto ebyiri ndetse zishimuta umusivili wabashije kuzicika nyuma.
Ubwo aya makuru yajyaga ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, imirambo y’abishwe yari ikiri aho biciwe, aho bivugwa ko abaturage bari batinye kuhagera kubera impungenge z’umutekano wabo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd ivuga.
Ibi bije nyuma y’umunsi umwe izi nyeshyamba zihitanye abandi bantu bane mu gico zatwikiyemo imodoka 16 z’abasivili, abandi bagera muri 80 bagashimutwa.


