Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu imenyekanishwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa Mbere, ukwa Kabiri n’ukwa Gatatu muri uyu mwaka w’2023, bigakorwa unyuze ku rubuga rwa RRA www.rra.gov.rw cyangwa se ukoresheje telefone igendanwa, hanyuma iyo avansi ikishyurwa bitarenze tariki 30 z’ukwezi kwa Gatandatu 2023.
Bamwe mu bajyanama mu by’imisoro twaganiriye bavuze ko bamaze gusobanukirwa itegeko rishya ry’isoresha, ubu bakaba bagiye kugira inama abasora, bakamenyekanisha imisoro ndetse bakanishyura hakiri kare. Bavuga kandi ko bashimye uburyo bushya bwo kumenyekanisha, kuko avansi ya mbere izamenyekanishwa hagendewe kubyo bakoze mu mezi 3 ya mbere y’uyu mwaka, bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aho bamenyekanishaga bashingiye ku byakozwe mu mwaka wabanjirije uwo bamenyekanishamo.
Nsabimana Edmond, umujyanama mu by’imisoro yagize ati: “Ubundi mbere babaraga 25% y’inyungu wabonye mu mwaka wabanjirije uwo kumenyekanishamo, ugasanga bigoranye ku bacuruzi, ariko ubu kumenyekanisha igihembwe cya mbere ugendeye ku mezi y’uwo mwaka urimo biroroshye. Natwe ubu tugiye kwihutira gufasha abacuruzi kumenyekanisha hakiri kare ndetse no kwishyura umusoro nk’uko bisabwa.”
Nk’uko bitangazwa na Mbera Emmy, komiseri wungirije ushinzwe gucunga umusoro, ni byiza ko iyi avansi ku musoro ku nyungu y’igihembwe cya mbere imenyekanishwa hakiri kare, kugira ngo hirindwe umuvundo wo ku matariki ya nyuma.
Mbera yagize ati: “Nk’uko tubizi, igihembwe cya mbere kimenyekanishwa bitarenze tariki 30/6. Hari igihe abasora benshi bategereza iyo tariki ya nyuma, bikaba ngombwa rero ko tubakangurira gutangira kuzuza izo nshingano hakiri kare, kugira ngo nibiba ngombwa ko hari ubundi bufasha bakenera ku kigo cy’imisoro n’amahoro babe babubona, ndetse birinde umuvundo wo ku matariki ya nyuma, kugira ngo babone serivise nziza kandi zinoze, kubera ko ibyangombwa byose bisabwa mu kumenyekanisha baba babifite.”
RRA iributsa kandi abasora barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) n’umusoro ku bihembo (TPR) basanzwe basora mu bihembwe, ko mu rwego rwo kwirinda ibibazo bya hato na hato bikunze kuvuka mu minsi ya nyuma, bakwihutira kumenyekanisha iyi misoro none, bakishyura bitarenze tariki 30 Kamena 2023.
Abasora kandi baramenyeshwa ko hashingiwe ku mabwiriza ya Komiseri Mukuru agena uburyo bwo kumenyekanisha no kwishyura TVA na TPR mu bihembwe; abasora basanzwe bamenyekanisha iyi misoro mu gihembwe bazamenyekanisha ukwezi kwa Gatandatu 2023 konyine bitarenze ku wa 17/07/2023 kugira ngo hatangirwe ibihembwe bishya bihujwe n’ibihembwe bisanzwe by’umwaka. Ukwezi kwa Karindwi, ukwa Munani n’ukwa Cyenda bizamenyekanishwa bitarenze 16/10/2023.


