Abaswa bo mu burengerazuba baradusunikira mu Ntambara ya III y’Isi – Medvedev

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, yatangaje ko amakimbirane yo muri Ukraine ashobora gutera Intambara ya Gatatu y’Isi yose kubera abo yise “ibigoryi” bari mu buyobozi bwo hejuru mu Burengerazuba.

Kuri iki Cyumweru, yanditse kuri Telegram ati: “Umubare w’abaswa bo ku rwego rwo hejuru uragenda wiyongera mu bihugu bigize Umuryango wa NATO.” Medvedev usanzwe akora nk’umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, yasubizaga ibyatangajwe n’u Bwongereza n’u Budage kuri uyu wa Gatandatu ushize.

Uwahoze ari perezida yavuze ko umunyamabanga mushya ushinzwe ingabo mu Bwongereza, Grant Shapps, ari “ injiji nshya yacuzwe” kubera igitekerezo cye cyo kohereza abarimu ba gisirikare b’u Bwongereza muri Ukraine guhugura ingabo zaho mu ntambara n’u Burusiya.

Medvedev yihanangirije ko ibi nibiramuka bibaye, abasirikare b’Abongereza bazahinduka “ibipimo” ku ngabo z’u Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Russia Today ivuga.

“Shapps yatanze icyifuzo cyo kohereza abarimu muri Ukraine, “azi neza ko bazarimburwa nta mbabazi, kandi atari nk’abacanshuro, ahubwo nk’inzobere za NATO z’Abongereza”.

Medvedev yavuze kandi ko umuyobozi wa komite ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko y’u Budage, Marie-Agnes Strack-Zimmermann, ari “undi muswa” nyuma yo gusaba Berlin guha Kiev misile ziraswa mu ntera ndende zitwa Taurus. Yavuze kandi ko ibitero bya Ukraine ku bipimo biri imbere mu Burusiya hakoreshejwe izi misile zakozwe n’u Budage bizaba byubahirije amategeko mpuzamahanga.

Medvedev nawe ati: “Ubwo, ibitero by’u Burusiya ku nganda zo mu Budage aho izo misile zikorerwa nabyo bizaba byubahirije amategeko mpuzamahanga”.

Uwahoze ari perezida yashoje agira ati: “Nubwo bimeze bityo, abo baswa baradusunikira cyane kujya mu Ntambara ya Gatatu y’Isi yose.”

Mbere yaho kuri uyu wa Gatandatu, Medvedev yashimangiye ko ibikorwa bya gisirikare bya Moscou muri Ukraine bizakomeza kugeza igihe ubutegetsi buriho ubu i Kiev “buzarimburwa kandi uduce tw’amateka tw’u Burusiya tukibohora umwanzi.”

Moscou yihanangirije kenshi ko kohereza intwaro muri Ukraine kw’ibihugu by’iburengerazuba byongera imirwano gusa kandi bikongera ibyago byo guhangana mu buryo butaziguye hagati y’u Burusiya na NATO.

Abayobozi b’u Burusiya bavuze kandi ko gutanga intwaro, gusangira amakuru y’ubutasi no guhugura ingabo za Kiev bimaze gusobanura ko ibihugu by’iburengerazuba byahindutse bimwe mu bifite uruhare muri aya makimbirane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *