body1.jpg

Abatalibani bishe abantu bamanika imirambo mu mujyi rwagati

Abatalibani bavuga ko bishe abagabo bashinjwa gushimuta abantu nyuma yo kurasana na bo barangiza bakamanika imirambo yabo ku karubanda ngo bibere isomo abandi.

Abo bantu bishwe bamanitswe ahantu hahurira abantu benshi mu Mujyi wa Herat, aho iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi wuzwi cyane mu Batalibani atangaje ko ibihano bikakaye nko kunyonga cyangwa guca ibice by’imibiri bishobora gusubizwaho mu gihugu.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko umuyobozi wo muri Herat avuga ko abo bagabo bishwe barasana n’Abatalibani bari bashimuse umunyemari n’umuhungu we.

body1.jpg

Ababa muri uyu mujyi bavuga ko umwe mu mirambo wahise umanikwa ku munyururu w’ikimashini gipakurura imizigo mu mujyi rwagati.

Umucuruzi witwa Wazir Ahmad Seddiqi kandi avuga ko imirambo ine ari yo yazanywe umwe ukamanikwa aho, indi ikamanikwa ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *