1678137837474-1024x536

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bashyikiye ibiganiro hagati ya leta na M23

Imishyikirano itaziguye hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba za M23 kandi zafashe imijyi ibiri ikomeye mu burasirazuba bwa DRC kuva muri Mutarama ushize: Goma na Bukavu, izatangira ku itariki ya 18 Werurwe. Impande zombi zigomba guhurira imbere ya Perezida wa Angola, João Lourenço umaze imyaka ibiri akemura iki kibazo. Ni intambwe y’ingenzi, yakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Moïse Katumbi yishimiye ibyo asobanura ko ari “iterambere rikomeye” bigizwemo uruhare na Angola, umufatanyabikorwa, nk’uko Katumbi abivuga, kuko ari “umwizerwa, kandi atabogamye”.

Nk’uko akomeza abivuga, ibiganiro ntibigomba gusa guhuza Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo bigomba no kujyamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi na sosiyete sivile. Ashimangira gahunda y’abepiskopi Gatolika n’abaporotesitanti kandi yizera ko bazabona havuka ibiganiro “bidaheza, bivuye ku mutima kandi byubaka”. Moïse Katumbi, ariko arasaba kwirinda “kugerageza, amacenga ya politiki cyangwa amasezerano yavamo gusa amahoro y nyirarureshwa, ajegajega kandi y’igihe gito”.

Martin Fayulu nawe arashimira Perezida wa Angola, João Lourenço, ku gikorwa cye “kizasiga amateka atazibagirana mu mateka ya Afurika kandi kizakomeza kwandikwa iteka mu ntekerezo z’abaturage ba Congo”.  Yanasabye ko hashyigikirwa gahunda y’abepiskopi mu maso ye akaba ari “amahirwe akomeye yo gukemura intandaro y’ibibazo bya politiki n’umutekano bikunze kugaragara bibangamira ituze n’iterambere” bya DRC. 

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Matata Mponyo, yemera ko imishyikirano ya Luanda na gahunda y’abepiskopi bigize,  “ibice bibiri bigize inzira imwe kandi imwe rukumbi ikwiye kugira ngo ayo makimbirane akemuke burundu”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *