tangazo.jpg

Abateguye igitaramo cyiswe “Ikirenga mu Bahanzi” biseguye ku baguze amatike

Ubuyobozi bw’abari bateguye igitaramo cyiswe “Ikirenga mu bahanzi” cyari cyigamije gushimira umuhanzi, Cecile Kayirebwa nk’uwagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda bwihanganishije abantu bari baguze amatike yo kwinjira muri iki gitaramo n’abandi bose ihagarikwa ryacyo ryaba ryaragizeho ingaruka.

Igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ cyari cyateguwe na Bwiza Media, ku bufatanye na Karibu ASBL, Umushanana Media n’abacukumbuzi b’ireme ry’amateka n’umuco, kikaba cyaragombaga kuba ejo ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020 kikabera ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo cyaje guhagarikwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi muri iyi minsi.

Kimwe n’iki gitaramo hahagaritswe ibindi bitaramo byose n’ibirori by’imyidagaduro kugeza igihe hazasohorerwa irindi tangazo ribisubukura nk’uko itangazo Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ribivuga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa Bwiza Media Ltd, risaba abari baraguze amatike yo kujya muri iki gitaramo kuyagumana mu gihe bukiganira n’inzego zitandukanye bireba kugira ngo hashakwe umuti ukwiye wo kugikemura.

Bwiza Media ikomeza ivuga ko yitandukanyije n’undi muntu wese ushobora gusanisha ihagarikwa ry’iki gitaramo n’izindi nyungu izo ari zo zose.

tangazo.jpg

Mu Rwanda hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zigamije kwirinda icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera mu bihugu bisaga 100 abagera ku bihumbi 105 bakaba bamaze kucyandura naho abagera ku 4000 bahitanywe nacyo, isi yose ikaba ifite impungenge ko gishobora kuzagera mu bihugu byose.

Si iki gitaramo cyonyine cyahagaritswe kandi kuko n’icy’Umuramyi Adrien Misigaro cyagombaga kubera ku Intare Conference Arena nacyo cyahagaritswe kubera izi mpamvu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *