Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abatoza 688 bujuje ibisabwa ari bo basabye akazi ko gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare, yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa bariya batoza hagomba gukurikiraho kubajonjora hashingiwe ku mpamyabumemyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.
Nyuma yo kubajonjora, hazakurikiraho gukoresha ikizamini cyo kuvuga ku bazaba batoranyijwe ndetse banahabwe isuzuma, uwahize abandi abe ari we uhabwa gutoza Amavubi y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu muri iki gihe nta mutoza ifite, nyuma yo gutandukana n’umunya-Algérie Adel Amrouche wirukanwe mu kwezi gushize.


