screenshot_20200731-161638_1596205023229.jpg

Abatsindiye kuyobora amashuri barabaza aho bazerekezwa nyuma y’aho itegeko ribahindukiyeho

Abakandida batsinze ibizamini byakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019 byo kuyobora ibigo by’amashuri, baribaza aho bagiye kwerekezwa nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi gitangarije ko hatazongera kubaho ibizamini kuri iyi myanya.

Tariki ya 14 Nyakanga 2020, abakandida basabye kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’Ubumenyi Ngiro, bakoze ibizamini mu rwego rwo gushakisha abuzuza imyanya ikenewe mbere y’uko amasomo asubukurwa.

Abifuza kuyobora ibigo by’amashuri ndetse n’ababungirije ntabwo bahawe amahirwe yo gukora ibizamini nk’ayo bahawe mu Kuboza 2019.

Umuyobozi Wungirije wa REB, Tusiime Angelique yatangaje ko hari abagombaga gukora ibi bizamini ariko bakaba batarabikoze bitewe n’ibikubiye mu iteka rya Perezida.

Iri teka No. 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rigena imiyoborere y’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro risobanura ko hari komite izajya ibatoranya hashingiwe ku bunararibonye bwabo.

Abatsinze ibizamini by’ubushize bazerekezwa hehe?

Mu bizamini by’akazi ko kwigisha no kuyobora ibigo by’amashuri, inota fatizo rigaragaza uwatsinze ni 70%, bisobanuye ko uwagize aya manota kuzamura aba yatsindiye umwanya, baba benshi ugereranyije n’imyanya ikenewe, bagashyirwa ku rutonde rw’abategereje (waiting list) mu gihe runaka.

Hari abakandida batsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bahawe imyanya, abandi barasigara bitewe n’uko bari benshi. Ni abiganjemo abashaka kuba abayobozi bungirije bashinze uburezi, DOS (Director Of Studies) bavuga ko ubu basa n’abari mu gihihariro, nyuma y’aho hagiriyeho iteka rishya.

Tariki ya 13 Nyakanga 2020, REB yatangarije abakandida bakoze ibizamini byo mu Kuboza 2019 bakabitsinda ko urutonde rwabo ruzamara amezi 20 uhereye tariki ya 16 Gicurasi 2020. Aba ba DOS ntabwo bibona muri aya mahirwe bitewe n’iri teka.

screenshot_20200731-161638_1596205023229.jpg

Umwarimu wigisha mu Karere ka Nyamasheke, yasabye bwiza.com kubaza REB, ati: “Nigaragaze abatsinze exams ya DOS aho bazerekezwa niba abandi (abarimu basanzwe) barahawe amahirwe ya waiting list y’imyaka ibiri. Bitwaza sitati(igenga abarimu) bakoze nyuma yo gutsinda ibizami.”

Uyu avuga ko byari kumvikana iyo iri teka rijyaho mbere y’uko bakora ibizamini byo mu Kuboza 2019.

Ati: “Nibura iyo bakora sitati mbere yo gushyira imyanya ku isoko kuko ntabwo imyanya ya ba DOS yari gupiganirwa.”

Uyu mwarimu ahuje igitekerezo na bagenzi be, bose bakomoza kuri iri teka ryagiyeho barakoze ibizamini, ndetse urutonde rwabo rugaragaza ko batsinze rwaramaze kujya ahagaragara, bamwe barahawe imyanya batsindiye.

Barifuza ko bashyirwa ku rutonde rw’abategereje (waiting list) rukamara igihe nk’icyo urw’abarimu basanzwe ruzamara, bati: “Kuko ntabwo byaba bitanga amahirwe angana hagati y’abatsinze.” Ngo hanyuma yaho, ni bwo iteka rishya ryatangira kubahirizwa.

Bwiza.com yagaragarije Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenee iby’iki kibazo tariki ya 27 Nyakanga 2020 ndetse imubaza n’igisubizo nk’umuyobozi ubifite mu bubasha afitiye abatsindiye iyi myanya bibaza aho bazerekezwa. Gusa kugeza ubu ngubu, ntabwo uyu muyobozi arasubiza ariko mu igihe cyose yaduhera igisubizo, twagitangaza.

dr._ndayambaje_irenee_uyobora_reb_avuga_ko_izi_mpinduka_zigamije_kuzamura_ireme_ry_uburezi_ku_bigo_byose.jpg Turacyategereje igisubizo cya Dr. Ndayambaje Irenee uyoboye REB

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *