Mu masaa sita y’ijoro rya tariki ya 26 Kamena 2020 rishyira iya 27 Kamena ni bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro baturutse mu Burundi bashatse kugaba igitero mu mudugudu w’icyitegererezo Yanza uherereye mu Kagari ka Uwumusebeya, mu Murenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RDF, Lt. Col. Innocent Munyengango mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu mudugudu ushobora guterwa, ingabo za RDF zagiye kuwurinda, bigeze muri ayo masaha zirasana n’aba bagizi ba nabi, bane baricwa, abandi batatu bafatwa mpiri. Ni mu gihe kandi, Lt. Col. Munyengango yatangaje ko abasirikare batatu ba RDF bahakomerekeye byoroheje.
Bwiza.com yageze aho irasana ryabereye, abaturage bayiganirira uko byagenze ndetse ifata amafoto agaragaza imirambo y’aba bagizi ba nabi ndetse n’intwaro zabo zafashwe.
Nzabirinda Viateur utuye mu Mudugudu wa Uwimbogo mu Kagari ka Uwumusebeya ati: “Mu masaa sita y’ijoro kuko nari ndyamye mo hano nagiye kumva numva barashe ku ngabo, hanyuma hano mpafite umuryango munini, nabashije kubabwira nti mwese muryame hasi kuko hari amasasu menshi, barimo kurasa ibibombe, mbasha kwihanganisha abana. Nta wasohotse kuko twumvaga bikomeye cyane.”
Inzu ya Nzabirinda yarashweho, ati: “Inzu yanjye bayiteye ikibombe ndetse na ziriya ngano barwaniragamo ni izanjye.” Uyu musaza avuga ko bamwe mu bagabye igitero babamenye, ati: “Uwaguye hepfo, atuye hakurya aha i Burundi buriya twari duturanye, yari yashatse n’umukobwa (witwa Claudine) w’umugabo wa hano haruguru witwa Hakiza ariko yarapfuye.” Gusa uyu musaza ntabwo yibuka amazina y’uyu warashwe, gusa ngo akimara gushaka Claudine, yahise ajya mu ‘gicengezi’, ngo aho yari atuye mu Burundi hitwa ku ‘Gihisi’.


Akimana Peruth na we utuye muri uyu mudugudu yagize ati: “Numvise amasasu menshi cyane arimo kuvuga, hari saa sita.” Na we avuga ko hari abo yamenyemo, ati: “Bazaga kugura ibirayi, Abarundi bakiza kurangura ibirayi hano mu Rwanda, bakajya baza ari abakarani b’abo Barundi baje kurangura ibirayi. Ubwo rero uwo nabashije kumenyamo ni Sagihungu wo ku Gihisi n’uwitwa Desire baturanye.”
Undi muturage ufite amakuru y’ibyabereye muri Ruheru, wumvaga urusaku rw’amasasu, ingabo za RDF zihanganye n’abagizi ba nabi. Ati: “Byabaye mu nzu turi abantu batandatu, umugore yari ku Munini arwaje mwenewabo. Harimo n’umwana muto twari turi kumwe, yabashije gushiguka, ndamubwira nti guma hamwe, aguma hamwe bahanganye kugeza bagiye.”
Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francis yagize ati: “Icyabaye ni uko nyuma y’uko ingabo zacu zimenye amakuru ko hari abagizi ba nabi bifuza gutera umudugudu ntangarugero wa Yanza bakica abaturage, baje kuwurinda. Noneho abagizi ba nabi baje kwica abaturage mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza basanga ingabo zacu ziri maso.”
Meya Habitegeko yavuze ko abagizi ba nabi baje bigabyemo ibice bibiri; abaje kwica ndetse n’abandi baje basa n’abayobya uburari ku kigo cy’abasirikare. Ati: “Ariko hose ingabo zari zihari, zirabarasa, zicamo bane ndetse zafashemo batatu bakaba bari mu maboko ya RDF.”

Abaturage biyemeje gukomeza gutanga amakuru ku nzego z’umutekano nka RDF mu gihe hari uwo bikanze. Ni nabyo inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bubasaba, bukaba bunabahumuriza ku bw’iki gitero cyabahungabanyirije umutakano.








