Amakuru atangazwa n’imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi aravuga ko Abatutsi bari mu magereza atandukanye yo mu Mujyi wa Goma, bamwe bafatiwe muri uyu mujyi, abandi baturuka i Kalehe, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, bimurirwa i Goma nyuma yo gufatwa na FARDC, Wazalendo na FDLR, nta n’umwe wahasanzwe ubwo M23 yinjiraga mu Mujyi wa Goma.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango ukurikiranira hafi imvugo zibiba urwango, gushishikariza gukora jenoside n’urwango ku banyamahanga mu Biyaga Bigari uzwi nka Maisha RDC, biravugwa ko mu ijoro ryo ku itariki ya 25 kugeza ku ya 26 Mutarama 2025, byibuze abasore b’Abatutsi 9 b’Abanyekongo bavanwe mu byabo, bavanwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo ya ACOGENOKI (Kyeshero), naho mu gitondo cyo ku itariki ya 26 Mutarama 2025, umugore witwa Gasheja Aimerence, utuye muri Kituku, yafashwe na FARDC na Wazalendo bamukuye iwe mu rugo.

Bivugwa ko abo Batutsi b’Abanyekongo bafatiwe ahantu hatandukanye muri Masisi, Rutshuru, Nyiragongo n’ahandi, bari bafungiwe i Kalehe, bimurirwa i Goma nyuma y’ifatwa rya Minova, nta n’umwe wabonetse nyuma yo gufata Goma kwa M23. Gukeka iyicwa muri make ry’aba Batutsi bo muri Congo nibyo bishyirwa imbere cyane kuko nta n’umwe muri abo Batutsi b’Abanyekongo bari bafungiwe muri Goma batigeze baboneka.
Kubera izo mpamvu basabye ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abafatanyabikorwa bayo bose gusaba igisirikare, ubutasi bwa gisirikare, n’abayobozi ba gisivili gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’ahaherereye aba Batutsi b’Abanyekongo bari bafungiwe mu magereza atandukanye ya ANR, TD, Munzenze, i Mont Goma (muri gereza ya GR yari ihari), no mu buroko bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2.

Nk’uko ubuhamya bumwe bubivuga, ngo bavanwe mu buroko amasaha 24 mbere y’uko M23 yinjira mu Mujyi wa Goma bikozwe n’Abasirikare ba Congo hamwe n’abakozi ba ANR (ikigo cy’ubutasi) imiryango yabo itabimenyeshejwe. Benshi muri aba Batutsi bo muri Congo batawe muri yombi bazira gusa ko bavuga Ikinyarwanda, ndetse gusa n’Abatutsi, bituma bitwa abanyamahanga b’Abanyarwanda cyangwa abafatanyabikorwa ba M23.
Basabwe kwishyura amafaranga menshi mbere y’uko barekurwa, benshi barayibuze, bakomeza gufungwa mu buroko none kugeza uyu munsi nta kimenyetso cy’uko bakiri bazima cyari cyagaragara.


