Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, yafashe umwanzuro wo gushyira muri gahunda ya Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali wose ndetse n’utundi turere umunani tw’igihugu.
Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, iterana mu gihe imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19 ikomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
Ni inama kandi yateranye nyuma y’uko ku wa 29 Kamena Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari yasohoye amabwiriza mashya yo guhangana n’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Umwe mu myanzuro w’inama yo kuri uyu wa Gatatu uvuga ko kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere umunani tw’igihugu, byabaye ngombwa ko utwo duce tuba dushyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Uturere twiyongera ku mujyi wa Kigali ni aka Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.
Ni Guma mu Rugo igomba gutangira ku wa 17 ikageza ku wa 26 Nyakanga nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri.
Iri itangazo rikomeza rivuga ko ku batuye muri Kigali no muri utu turere “Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri Banki n’abakozi bagiye gutanga iso serivisi.”
Muri utu duce kandi ibikorwa bya siporo rusange ikorerwa hanze birabujijwe, kandi ingendo mu modoka rusange zitwara abantu na zo zirabujijwe usibye imodoka zitwara abakozi bagiye gutanga serivisi zemerewe gukora zemerewe gukomeza kugenda.
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri kandi rivuga ko moto n’amagare bitemerewe gutwara abagenzi, gusa bikaba bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.






