Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yatangaje ko abayobozi batanu ba Kenya barekuwe, nyuma y’amezi abiri bashimuswe n’abakekwaho kuba kuba intagondwa z’Abayisilamu mu majyaruguru y’uburasurazuba bw’igihugu.
Abantu bitwaje imbunda bakekwa ko bakomoka mu mutwe wa Al Shabaab ufitanye isano na al Qaeda bashimuse abayobozi b’imidugudu, bari abayobozi bashyizweho na guverinoma, mu Ntara ya Mandera muri Gashyantare hafi y’umupaka wa Somaliya, aho izo ntagondwa izifite ibirindiro.
Abayobozi barekuwe ni: Mohamed Adawa, Mohamed Hassan, Abdi Hassan, Mohamed Noor Hache na Ibrahim Gabow.
Murkomen yabwiye abanyamakuru nk’uko bitangazwa na NTV Kenya ati: “Twahisemo gukorana n’abaturage, no gukorana na guverinoma y’intara ya Mandera … kandi iki gikorwa cyeze imbuto”.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byavuze ko al Shabaab yajyanye abo bayobozi ibambukana umupaka isubira muri Somaliya.


