Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abayobozi barindwi rukurikiranyeho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo.
Uru rwego rwemeje ko mu bo rufunze harimo “abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.”
Amafaranga aba bayobozi bashinjwa kunyereza ni ayo abaturage b’i Rulindo bari baragenewe na Leta nk’ingurane ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.
Abo byahwihwiswaga ko bafunzwe mbere y’uko RIB ibyemeza harimo Kanyangira Ignace usanzwe ari Gitifu w’akarere ka Rulindo na Al Bashir Bizumuremyi usanzwe ari Gitifu w’Akarere ka Muhanga.
Aba bombi babisikanye ku nshingano zo kuba ba Gitifu mu turere bakoragamo, bikabugwa ko kubabisikanya byaba byaragizwemo uruhare n’umwe mu bayobozi bakomeye utaramenyekana amazina.
Abandi ndi ni Godefroid Muhanguzi usanzwe ari Division Manager w’akarere ka Huye. Uyu na we yajyanwe i Huye avuye i Rulindo.
Hatawe muri yombi kandi Felicien NIYONIRINGIYE uyobora One Stop Center ya Gicumbi, Juvenal BAVUGIRIJE, uyobora One Stop Center ya Rulindo, Delice Mugisha ushinzwe umutungo mu karere ka Rulindo na Celestin Kurujyibwami usanzwe ari umubitsi w’aka karere.
Amakuru avuga ko ibyaha aba bayobozi bakurikiranweho byamenyekanye mu minsi ishize, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwakiraga abaturage benshi bavugaga ko amafaranga babwiwe ko bahawe y’ingurane ahari kunyura umuhanda ntayo babonye, abandi bakabona make ugereranyije n’ayo bemerewe.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yibukije abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko “kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.”


