Abayobozi b’ibihugu bo muri Afurika 11 bapfuye bakiri mu kazi mu myaka ya vuba

Mu mateka atandukanye ya Afurika kandi agoye, abayobozi benshi bapfuye bakiri ku butegetsi, basize umurage uturuka ku buyobozi bwahinduye ibintu n’imiyoborere itavugwaho rumwe. Aba bayobozi, buri wese wasize ikimenyetso kitazibagirana mu bihugu byabo, bahuye n’ibibazo byihariye kandi bagira ibyo bageraho kuva ku guharanira amahoro na demokarasi kugeza bahanganye n’amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere, aho manda zabo ziragaragaza imiterere igoye y’ubuyobozi bwa politiki muri Afurika ndetse n’ingaruka zirambye z’umurage wabo ku iterambere ry’igihugu n’akarere.

Dore urutonde rwa ba perezida ba Afurika, barimo Hage Geingob, uherutse gupfa, gupfa kwabo bakiri abakuru b’ibihugu byagaragaje ibihe bikomeye mu mateka y’ibihugu byabo:

Joà£o Bernardo Vieira, Guinea-Bissau (2009)

joao_bernardo_vieira_guinea-bissau.jpg

Uyu wishwe mu gihe cy’imyivumbagatanyo ya politiki, ubuyobozi bwe, Joà£o Bernardo Vieira bwari bumwe bwavuye ku ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato n’amakimbirane byaranze iki gihugu igihe kirekire.

John Garang, Sudani (2005)

john_garang2.jpg

Umuntu w’ingenzi mu mateka ya Sudani, John Garang yapfuye aguye mu mpanuka ya kajugujugu nyuma y’ibyumweru agizwe Visi Perezida wa mbere, umwanya yari yitezweho kuyoboramo igihugu mu mahoro.

Gnassingbé Eyadéma, Togo (2005)

eyadema.jpg

Igihe yapfaga, Gnassingbé Eyadéma yari umutegetsi umaze igihe kinini muri Afurika, wapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga igitaraganya. Urupfu rwe rwateje ikibazo cya politiki ndetse amaherezo umuhungu we aba perezida.

Lansana Conté, Guinea (2008)

lansana_conte-2.jpg

Nyuma yo kugera ku butegetsi muri coup d’etat, Lansana Conté yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Ubutegetsi bwe bwaranzwe n’imiyoborere y’igitugu n’ibibazo by’ubukungu.

Levy Mwanawasa, Zambia (2008)

mwanawasa.jpg

Levy Mwanawasa yahitanwe n’indwara yo mu bwonko mu bitaro bya gisirikare by’u Bufaransa. Ubuyobozi bwe bwari buzwiho ingamba zikaze zo kurwanya ruswa no guteza imbere ubukungu, nubwo hari ibibazo by’ubuzima.

Umaru Musa Yar’Adua, Nigeria (2010)

yar_adua.webp

Urupfu rwa Umaru Musa Yar’Adua, nyuma y’uburwayi bwari bumaze igihe kinini, rwateje ikibazo cy’itegeko nshinga, amaherezo birangira uwari visi perezida agiye ku butegetsi. Manda ye yabonye imbaraga zo guhangana na ruswa no kugabanya amakimbirane yo muri Leta ya Niger Delta.

John Atta Mills, Ghana (2012)

john_atta_mills.jpg

John Atta Mills yitabye Imana azize uburwayi, amezi make mbere y’uko atorerwa indi manda. Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kuzamuka mu bukungu no kunoza imiyoborere igendera kuri demokarasi.

Michael Sata, Zambia (2014)

michael_sata.jpg

Michael Sata, wari warahimbwe izina rya “King Cobra” kubera imvugo ye ityaye, yapfuye ubwo yari ari kwivuriza mu Bwongereza. Yibanze ku iterambere ry’ibikorwa remezo anagerageza kuzamura imibereho y’Abanyazambiya basanzwe.

Pierre Nkurunziza, Burundi (2020)

pierre-nkurunziza.webp

Urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza azize indwara y’umutima rwabaye hagati mu cyorezo cya COVID-19. Icyemezo cye kitavugwaho rumwe cyo guhatanira manda ya gatatu cyateje imyigaragambyo n’urugomo bikabije bisiga ibihumbi amagana by’Abarundi bafata iy’ubuhungiro.

John Magufuli, Tanzania (2021)

john_magufuli.jpg

John Magufuli wamenyekanyeho kutumva inzitwazo zose z’abayobozi no gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa, yapfuye azize ibibazo by’umutima. Ubuyobozi bwe bwashimirwaga imikorere myiza, ariko bunengwa kutorohera abatavuga rumwe na bwo, busiga umurage uvanze.

Hage Geingob, Namibia (2024)

hage_geingob.jpg

Hage Geingob, ni we mukuru w’igihugu uheruka gupfa ari ku buyobozi muri Afurika akaba ari na we wabaye perezida wa gatatu wa Namibia kuva yigenga, aho yapfuye afite imyaka 82. Ubuyobozi bwe bwaranzwe n’ingamba zo gushimangira demokarasi, guteza imbere ubukungu, no guharanira ko habaho imiyoborere idaheza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *