Abayobozi ba Mali na Burkina Faso bimye ikaze Perezida wa AU nyuma yo kwanga kwifotozanya nabo

Ku Cyumweru, ibihugu bya Mali na Burkina Faso byafashe icyemezo cyo gutangaza ko Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe nta kaze afite muri ibi bihugu (persona non grata) kubera impaka zishingiye ku ifoto y’umuryango yafashwe mu gihe cy’inama yahuje u Burusiya na Afurika mu kwezi gushize.

Perezida Azali Assoumani wa Comoros akaba ari nawe Perezida wa AU ubu, yanze kugaragara mu ifoto irimo abayobozi ba Burkina Faso na Mali, ibihugu byombi bifite guverinoma ziyobowe n’abasirikare, mu nama yabereye i St. Petersburg mu Burusiya ku itariki ya 27 Nyakanga.

Byari biteganijwe ko Assoumani azasura Mali na Burkina Faso kuva ku itariki ya 14 Kanama nk’umuyobozi wa AU, ariko uruzinduko rwahagaritswe nyuma y’ibyabaye.

Muri iyo nama, abayobozi bamwe bo muri Afurika banze ifoto y’umuryango mu rwego rwo kwanga gufotorerwa hamwe n’abayobozi bayoboye guverinoma zashyizweho nyuma yo guhirika ubutegetsi.

Usibye Assoumani, abandi bayobozi banze kujya muri iyo foto barimo Perezida wa Senegal, Macky Sall, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso.

Byaje guhishurwa ko abo bayobozi batifuzaga kwifotozanya na Perezida wa Mali, Assimi Goita na Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore, bombi bageze ku butegetsi binyuze mu guhirika ubutegetsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *