Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda kuri uyu wa 5 Mata 2020 byatangaje ko abayobozi bakuru bose bigomwe umushahara w’uku kwezi kwa Mata 2020 mu rwego rwo gukomeza kurwanya indwara y’icyorezo ya Coronavirus.
Aba bayobozi ni:
- Abagize guverinoma bose.
- Abanyamabanga bahoraho.
- Abayobozi b’ibigo bya leta.
- Abandi bayobozi bakuru mu nzego z’igihugu.
Aba bayobozi bigomwe uyu mushahara mu gihe iki cyorezo gikomeje guteza igihombo ku gihugu n’abagituye bitewe n’ibikorwa byahagaze kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ryacyo, na none bikagaragara ko hari abafite ubushobozi buke bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe, bigaragara ko bakeneye ubufasha burimo ibiribwa.
Imibare kuri Coronavirus kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, yakomeje kwiyongera ku buryo byateye impungenge abaturage ko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, kuko ibikorwa byazakomeza guhagarara.
Gusa leta yahaye icyizere Abanyarwanda n’abarutuye ko bazagobokwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Mu ntambwe zamaze guterwa harimo guha ibiribwa imwe mu miryango yavuzweho ingaruka n’ibi bihe, biturutse ku rwego rw’igihugu n’abafite umutima wo gufasha.
Aba bayobozi bateye iyi ntambwe nyuma y’aho no muri Kenya, mu mpera za Werurwe 2020 Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko azafata 20% gusa by’umushara ahembwa. Abagize guverinoma, inteko ishinga amategeko biyemeje gukatwaho 30%, abayobozi b’ibigo bya leta bo batanzeho 20% yose agenewe kugoboka abatishoboye.
Imibare mishya kuri Coronavirus mu Rwandahttps://bwiza.com/?Rwanda-Habonetse-abandi-barwayi-ba-Coronavirus-babiri-150782



