Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ iyamajyepfo batangiye kugera i Nairobi muri Kenya, aho bitegura inama ikomeye ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Afurika y’Amajyepfo (SADC), izaba ejo kuwa Gatanu tariki ya 1 Kanama uyu mwaka.
Ni inama izayoborwa ku bufatanye na Perezida wa Kenya William Ruto, uyoboye EAC, na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, uyoboye SADC. Intego nyamukuru y’ iyi nama akaba ari ukongera imbaraga mu rugendo rw’amahoro rukomeje kugorana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yemeje ko bamwe mu bayobozi bakomeye bamaze kugera i Nairobi, barimo uwahoze ari Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, uwahoze ayobora Ethiopia Sahle-Work Zewde, ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahamoud Ali Youssouf.
Aba bayobozi, hamwe n’abandi bahuza bo mu karere, bazahura n’itsinda ry’abafashamyumvire bashinzwe gutanga icyerekezo ku biganiro by’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama y’umunsi umwe ikazibanda ku guhuza gahunda z’amahoro ziyobowe na EAC na SADC, hagamijwe guhangana n’urugomo rukomeje kwibasira abaturage bo m’Uburasirazuba bwa Congo, no kugabanya ubushyamirane bwambukiranya imipaka.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, ibintu byazamuye impungenge z’ishobora kwiyongera kw’intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama y’i Nairobi kandi iraza gukomoza ku murongo washyizweho mu nama y’abaminisitiri yabereye i Harare muri Zimbabwe, aho hafatiwe ingamba z’igihe gito, hagati n’igihe kirekire zigamije kugarura ituze muri kariya gace gatuwe cyane kandi gakungahaye ku mutungo kamere.
Kenya isanzwe ifite uruhare rukomeye muri uru rugendo rw’amahoro, aho yigeze kwakira ibiganiro by’amahoro bya Nairobi, byahurije hamwe ubutegetsi bwa Congo, imitwe itandukanye irwanya leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bo mu biguhu bya EAC.
Inama y’ejo ikazasuzuma aho urugendo rw’amahoro rugeze, ishyireho uburyo buhamye bwo guhuza ibikorwa hagati ya EAC na SADC, ndetse inatange ingengabihe y’ikigomba gukurikira ibi biganiro, byitezwe ko iyi nama kandi izashakira hamwe igisubizo cya politiki kirambye ibibazo bya Congo no kugarurira icyizere mu baturage bakomeje kubuzwa amahoro n’ intambara zo mu karere.


