Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, yatangaje ko abayobozi 497 biganjemo abakuru b’imidugudu ari bo bamaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse bamwe muri bo bakaba barirukanwe ku nshingano zabo.
Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, asobanura byimbitse amabwiriza mashya yashyizweho na Guverinoma mu gukumira kiriya cyorezo.
Ni amabwiriza yavuze ko yorohejwe kugira ngo ubukungu bukomeze kuzamuka.
Yavuze ko mu bakomeje guha icyuho ikwirakwira rya COVID-19 harimo abitwikira ko ntaw’ubareba bakajya mu tubari kandi tutemewe, ashimangira ko abazajya bafatwa bazahanwa, abayobozi babakingira ikibaba bakabibazwa.
Ati: “Kugeza kuri uyu munsi tumaze guhana abakuru b’imidudugu 308, bavanwa ku nshingano. Tumaze guhana abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu tugali, bo mu Karere, bo mu mirenge, bose hamwe uteranyije ni abantu bagera hafi kuri 497 kandi tuzakomeza tunabahane.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu bayobozi bafashwe uretse abo 308 bo mu midugudu, harimo 97 bo mu karere, 52 bo mu zindi nzego, abarimu 36 na bane bo mu rwego rw’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Yashimangiye ko buri muyobozi uzarenga ku mabwiriza azabihanirwa, n’ubwo ngo ikigamijwe atari uguhana ahubwo akaba ari ukurengera ubuzima bw’abaturage.
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage guhindura imyumvire, kuko hari n’aho byagaragaye ko bagiye bahohotera abayobozi mu gihe bakurikiranaga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.
Yavuze ko hamaze kugaragara 166 abayobozi 166 bahohotewe, biganjemo abo mu karere ka Gasabo ahahohotewe 31, abo mu Ruhango 21 na 19 b’i Musanze.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asa n’utanga umuburo, yavuze ko abarenga ku mabwiriza bakajya muri utwo tubari barimo gushyira mu kaga imiryango yabo, aho yatanze urugero rw’umuryango w’abantu batanu wanduye wose kubera ariya makosa.
Amabwiriza mashya avuga ko resitora zitemerewe kurenza 30% by’ubushobozi bw’abakiriya zakira, gusa Minisitiri Gatabazi yavuze ko bibaye byiza zajya zitangira serivisi hanze kuko uriya mubare wiyongeraho 20%.
Ni na byo yasabye kandi no kubafite imihango y’ubukwe mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ubwandu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


