5040abd0-ba6a-11ef-aff0-072ce821b6ab

ABC News igiye kwishyura Trump miliyoni 15$ kubera isebanya

ABC News yemeye kwishyura Miliyoni 15$ Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, kugira ngo ikemure ikirego cyo gusebanya nyuma y’uko umunyamakuru w’icyamamare wayo abeshye ko Trump  “yahamijwe gufata ku ngufu”.

George Stephanopoulos yabivuze inshuro nyinshi mu kiganiro cyo ku itariki ya 10 Werurwe uyu mwaka ubwo yari yibasiye umudepitekazi mu nteko ishinga amategeko ku bijyanye n’uko ashyigikiye Trump.

Inteko y’abacamanza mu rubanza rw’imbonezamubano umwaka ushize yemeje ko Trump azaryozwa “ihohoterwa rishingiye ku gitsina”, rifite ubusobanuro bwihariye mu mategeko ya New York.

Mu rwego rwo kurangiza iki kibazo, ku wa Gatandatu, nk’uko byatangajwe bwa mbere na Fox News Digital, ABC izanasohora itangazo rigaragaza “kwicuza” ku magambo yavuzwe na Stephanopoulos.

Nk’uko iki cyemezo kibitangaza, ABC News izishyura miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika nk’umusanzu mu bikorwa by’ubugiraneza bya “Fondasiyo ya Perezida n’ingoro ndangamurage izashyirwaho, nk’uko ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazishyizeho mu bihe byashize”.

Uyu muyoboro w’amakuru kandi wemeye kwishyura miliyoni 1 $ y’urubanza agenewe  Trump.

Mu gukemura ikibazo, umuyoboro uzashyiraho ubutumwa bw’umwanditsi munsi y’inkuru yayo yo ku itariki ya 10 Werurwe 2024 yabaye nyirabayazana.

Izaba igira iti: “ABC News na George Stephanopoulos bicujije ku magambo yavuzwe kuri Perezida Donald J Trump mu kiganiro George Stephanopoulos yagiranye na Depite Nancy Mace muri ABC’s This Week ku itariki 10 Werurwe 2024.”

Umuvugizi wa ABC News yatangaje mu itangazo ko iyi sosiyete “yishimiye ko impande zombi zageze ku bwumvikane kugira ngo ikirego ku isebanya gihagarikwe.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *