Abimukira basaga 60 baburiwe irengero nyuma y’impanuka hafi y’inkombe za Libya

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM) wavuze ko abimukira barenga 60 bakekwaho kurohama nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye hafi y’inkombe za Libya.

Iki kigo cy’Umuryango w’Abibumbye kivuga ku barokotse, cyatangae oo ubwato bwahagurutse mu Muyi wa Zuwara ku wa Gatandatu hamwe n’abantu bagera kuri 86.

Cyavuze ko umuraba mwinshi warohamishije ubwato kandi ko abimukira 61 barimo abana, baburiwe irengero kandi bikekwa ko bapfuye.

Libya iri mu hantu nyamukuru abimukira batangirira urugendo bagerageza kwambuka Inyanja ya Mediterane bashaka kwinjira mu Burayi.

IOM ivuga ko abantu barenga 2200 barohamye mu gihe bageragezaga kwambuka muri uyu mwaka wonyine, bikaba bihagira imwe mu nzira ziteye akaga ku Isi.

Ibiro Ntaramakuru AFP bitangaza ko iki kigo cyavuze ko benshi mu bahitanywe n’impanuka iheruka ari abo muri Nigeria, Gambia, ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika.

IOM yavuze kandi ko abarokotse 25 bimuriwe mu kigo bafungiwemo cya Libya kandi bahabwa ubuvuzi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *